Gen Muhozi yinjiye mu mpaka “zo kurwanya imyambarire idahwitse”

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba

Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n’umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu by’umutekano, yahaye gasopo uzakora ku mukobwa amuziza uko yambaye muri Uganda.

Yagize ati “Muri Uganda, abantu bemerewe kwidagadura, bakabyina kandi bakanywa kugeza mu gitondo. Abagore na bo bafite uburenganzira bwo kwambara uko babyifuza.

Amagambo ya Gen Muhoozi aje nyuma y’impaka zikomeye mu Rwanda ku mabwiriza yo kwambara ukikwiza, aho bamwe bagiye bayatangaho ibitekerezo bitandukanye.

Ubuyobozi buvuga ko ari ukurwanya kwiyandarika no gusigasira umuco, ku bandi bakavuga ko birimo guhohotera no kwibasira abakobwa (ab’igitsina gore).

Gen. Muhoozi Kainerugaba yongeyeho ati “Nta muntu wemerewe guhungabanya cyangwa gutoteza umugore kubera ko yambaye imyenda migufi, nka mini. Uwo ari we wese wabikora, azafatwa nta kabuza.”

Nubwo ntaho yavuze ibi bitekerezo bye byaba bihuriye n’ibiri kuba mu Rwanda, hashize iminsi hari impaka kuri X, nyuma y’amagambo “arimo ivangura n’ubuhezanguni bushingiye ku moko” yanyuze ku rukuta rwa X rw’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (CDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba.

Gen Muhoozi yanditse amagambo avuga kuri muramu we Odrek Rwabwogo, avuga ko uko yitwara atari “nk’Umuhima”, ngo ashobora kuba ari “Muhutu” cyangwa “Mutwa”.

Ayo magambo yateje impaka agaragaza ko umuhungu wa Museveni asuzugura andi moko yo muri Uganda.

Ibyo byatumye uwitwa Me Mwijukye Ivan yandika inyandiko yibaz aniba u Rwanda nk’igihugu cyabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi biturutse ku buhezanguni bushingiye ku moko, rwakwemera ibitekerezo nk’ibyo.

Yari yandikiye asaba Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda kugira icyo avuga, Madamu Yolande Makolo mu gusbiza avuga ko ibiri mu butumwa bwa Muhoozi, babibonye n’ibibazo bwateje.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko izo mpaka niba ziri Uganda zidakwiye kuzanamo u Rwanda.

Yagize ati “Niba iyo nyandiko yari yerekeye Uganda, yagombaga kuguma kuri Uganda aho kudushyiramo. Nk’uko ubivuga neza, u Rwanda ntirwemera ivangura rishingiye ku moko; twakoze cyane kugira ngo iyo ngingo tuyisige inyuma. Ntituyikeneye kandi ntituyishaka. Intego yacu nk’igihugu n’imbaraga twashyizeho mu myaka 32 ishize byari bigamije guhuza Abanyarwanda, kandi tuzakomeza kubungabunga ayo mahitamo y’ingenzi ya politiki.”

Gusa nyuma y’ubu butumwa bwa Madamu Yolande Makolo, Gen Muhoozi yanditse ubundi butumwa abaza niba ibyavuzwe ari mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, hasubizwa ibyo yavuze, mu gihe atigeze avugamo u Rwanda.

Mu bitekerezo bitandukanye byavuzwe ku butumwa bwa Gen Muhoozi, benshi banenze ko harimo kwibasira ubundi bwoko, aho bwaba buri hose, ndetse bidakwiye gushyigikirwa.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *