Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB ku bufatanye na Polisi y’Igihugu rwagaragaje abantu 11 bafashwe bakurikiranyweho kwangiza ibikorwa remezo n’ubujura bw’insinga z’amashanyarazi, izafashwe zifite agaciro ka miliyoni 20,7Frw.
RIB yavuze ko ziriya nsinga zipima toni imwe n’igice (T 1,5) zafatiwe mu Turere tw’Umujyi wa Kigali, Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge, no mu nkengero zawo, mu turere twa Kamonyi na Bugesera.
Abafashwe harimo abakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi mu nzu, abazitunda, abazigura ku bazibye, abazikusanyiriza hamwe, n’abazirangura.
Insinga zafashwe zose hamwe zifite agaciro ka miliyoni 20,7Frw.
RIB ivuga ko bariya bantu bakurikiranyweho ibyaha bitatu aribyo: Kurema umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, kwangiza ibikorwa remezo cyangwa ibikoresho bitanga amashanyarazi n’ubujura.
Bariya bantu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro na Nyarugenge.
RIB iraburira inihanangiriza abangiza ibikorwa remezo kubireka kuko bigira ingaruka zikomeye ku iterembere ry’Igihugu.


IVOMO: RIB (X)
UMUSEKE.RW

