Rusizi: Impanuka ya moto yahitanye abantu batatu barimo umumotari, mubyeyi n’umwana w’imyaka 11 bari bajyanye kwa muganga.
Amakuru UMUSKE wamenye avuga ko iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 02 Ugushyingo 2026 ahagana saa yine n’igice z’ijoro (22h30).
Umumotari yari atwaye abantu batatu imvura irimo kugwa, imodoka imuteye amatara agwa mu yindi y’ikamyo yari iparitse ku muhanda, umumotari ahita apfa, naho umwana yapfuye ari kujyanwa kwa muganga.
Nyina w’uriya mwana we yaje gukurikiraho, na we arapfa saa munani y’ijoro kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Ugushyingo, 2026.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi yahamirije UMUSEKE ko iyi mpanuka yabaye.
Ati “Ni Impanuka yabaye saa yine n’igice z’ijoro, ni umumotari wari utwaye umudamu ufite umwana ajyanye kwa muganga bagonga imodoka y’ikamyo iparitse, umumotari ahita yitaba Imana, umwana bamujyanye kwa muganga arapfa, nyina aza kwitaba Imana na we.”
SP Emmanuel Kayigi yavuze ko umuvuduko mwinshi ari wo wateye impanuka.
Mu butumwa yatanze yihanganishije imiryango yagize ibyago, asaba abaturage ko mu gihe imvura iri kugwa batwaye ibinyabiziga bakwiye kugira amakenga.
Ati “Icyateye impanuka, umumotari yari ku muvuduko hari imvura yatumaga atabasha kureba neza. Ubutumwa ni ukwihanganisha imiryango. Mu gihe imvura iri kugwa ni ukwitonda ukagira amakenga y’ikintu cyose ushobora guhura na cyo mu muhanda.”
Imibiri ya banyakwigendera yajyanywe mu bitaro bya Gihundwe.
MUHIRE Donatien
UMUSKE.RW/RUSIZI

