Abasirikare 254 bo muri Central African Repbalic basoje imyitozo yatangiwe mu Rwanda

Abasirikare 254 bo mu Ngabo za Repubulika ya Santarafurika (FACA) barimo Ofisiye n’andi mapeti basoje amahugurwa y’amezi atandatu y’imyitozo ya gisirikare igenerwa ingabo zo mu Mutwe Udasanzwe (Basic Special Operations Force Training Course), icyiciro cya kabiri cya 2026.

Ayo mahugurwa yatanzwe n’abarimu bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), abera mu Kigo cy’Amahugurwa ya Gisirikare giherereye i Nasho, mu Karere ka Kirehe.

Uyu muhango wo gusoza amahugurwa wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh, ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Santarafurika, Gen Zephirin Mamadou. Witabiriwe kandi n’abasirikare bakuru bo ku mpande zombi.

Aya mahugurwa yari agamije kongerera ubushobozi abasirikare ba FACA mu bikorwa bya gisirikare, binyuze mu mahugurwa akomeye, imyitwarire n’ubunyamwuga bikenewe kugira ngo bashobore gukora imirimo yihariye ya gisirikare no guhangana n’imbogamizi ziba mu bihe bigoye by’ibikorwa bya gisirikare.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yashimiye abasoje amahugurwa ku bw’intambwe bagezeho nyuma y’amezi atandatu y’amahugurwa akomeye. Yashimye ubwitange, ikinyabupfura, kwihangana n’umurava bagaragaje mu gihe cyose cy’amahugurwa.

Yabashishikarije gukomeza kubahiriza amahame y’ubunyamwuga bungukiye muri ayo mahugurwa, gukorera igihugu cyabo babikunze no gukoresha neza ubumenyi bungutse. Yongeye gushimangira ko RDF yiyemeje gusangiza ubunararibonye n’ubumenyi ifite izindi ngabo z’ibihugu bafitanye ubufatanye, mu rwego rwo gukomeza imbaraga zihuriweho zo guteza imbere amahoro, umutekano n’ituze ku mugabane wa Afurika.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Santarafurika, Gen Zephirin Mamadou, yashimiye byimazeyo Guverinoma y’u Rwanda, ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda n’abarimu batanze aya mahugurwa, ku bw’ubwitange, ubunyamwuga n’umurava bagaragaje mu gihe cy’amezi atandatu. Yagaragaje ko ubumenyi, ikinyabupfura n’ubushobozi abasirikare be bungukiye muri aya mahugurwa bizabafasha kurushaho kuzuza inshingano zabo neza no kugira uruhare mu kubungabunga umutekano n’ituze muri Repubulika ya Santarafurika.

Second Lieutenant Christ Ngboundourou, umwe mu basoje aya mahugurwa, yavuze ko yiyemeje gushyira mu bikorwa ubumenyi n’ubushobozi yungukiye mu Rwanda, mu kurinda igihugu cye n’abaturage ba Repubulika ya Santarafurika.

Mu gihe cy’amezi atandatu abahugurwaga bungutse ubumenyi n’ubushobozi buhanitse mu bijyanye n’amayeri akoreshwa ku rugamba. Muri byo harimo kurasa neza hakoreshejwe imbunda nto n’inini, kurwana badakoresheje intwaro, kwambuka imigezi n’ahantu hari amazi, kugendera ku makarita ya gisirikare, ibikorwa bya gisirikare bikorerwa hifashishijwe indege za kajugujugu, ndetse n’ubundi bumenyi bwihariye.

Gusoza aya mahugurwa ni intambwe ikomeye mu kongerera ubushobozi n’ubunyamwuga abasirikare ba  Santarafurika, kandi bishimangira ubufatanye burambye mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Santarafurika, by’umwihariko mu bijyanye n’amahugurwa ya gisirikare, kongerera ubushobozi inzego z’ingabo no guteza imbere ubunyamwuga.

IVOMO: MoD Website

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *