Umutwe wa politiki n’igisirikare wa Front for the Refoundation of the Nation (FRN), uyobowe na Joseph Kabila, watangaje ko utashyigikiye ko manda y’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) yongerwa, uvuga ko ibikorwa byazo mu myaka isaga 28 bitagejeje igihugu ku mutekano urambye.
Ibi byatangajwe ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026, i Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’inama yahuje Joseph Kabila n’abo bakorana muri FRN, hamwe n’intumwa z’Umuryango w’Abibumbye zari ziyobowe na James Swan, uyobora ubutumwa bwa MONUSCO.
Muri iyo nama, impande zombi zaganiriye ku kongera igihe cy’inshingano za MONUSCO, ziteganyijwe kurangira ku wa 20 Ukuboza 2026. Icyakora, FRN yagaragaje ko itabona impamvu yatuma izo nshingano zongerwa, ahubwo ko iri huriro ryakomeza gahunda yo kuva muri Congo.
Bertrand Bisimwa, Visi Perezida wa FRN, yavuze ko uyu mutwe utanyuzwe n’ibyavuye mu bikorwa bya MONUSCO mu gihe imaze muri Congo, bityo ko kongera manda yayo nta mpinduka zikomeye byazazana ku kibazo cy’umutekano.
Ati “Twaganiriye ku kongera igihe cya manda ya MONUSCO. Ambasaderi Swan ni we wabigarutseho. Twamusubije ko kuri twe muri FRN, twumva ko MONUSCO yari imaze imyaka iri mu nzira yo kuva muri iki gihugu, ariko tukaba duhangayikishijwe n’icyifuzo cyo kongera manda yayo, kitagira impamvu ifatika igishingiyeho.”
Bisimwa yavuze ko iyo usuzumye ibikorwa bya MONUSCO nyuma y’imyaka 28, usanga nta musaruro ufatika byatanze, bakumva ko ko kuyongerera indi manda nta cyo byahindura ku bibazo by’umutekano biri mu gihugu.
Ati “Mu rwego rw’ibiganiro by’amahoro bya Doha, twahaye MONUSCO inshingano yo gufasha mu buryo bw’ibikoresho uburyo bwo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge. Ntabwo twifuza ko yakoresha izo nshingano kugira ngo yongere kohereza ingabo zayo mu bindi bice. MONUSCO ivuga ko ishaka kongera kohereza ingabo muri Kivu y’Amajyepfo, kandi ibyo ni byo biduteye impungenge kuko tutazi icyo izo ngabo zizaba zigiyeyo gukora.”
Uyu muyobozi yavuze ko FRN itabona impamvu MONUSCO yakongera kohereza ingabo mu bice bya Kivu y’Amajyepfo igenzura, kuko ibona ko byamaze gutekana.
Yatanze urugero rw’ibyabereye muri Uvira, avuga ko igihe muri ako gace habaga ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, FRN yasabye MONUSCO kohereza ingabo kurinda abaturage, ariko ntizigeyo.
Ku rundi ruhande, Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo yifuza ko manda ya MONUSCO yongerwa.
Muri uku Kuboza 2026, Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano kazongera gusuzuma niba manda ya MONUSCO ikwiye kongerwa cyangwa niba gahunda yo kuva muri Congo yakomeza.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

