Abanyerondo na DASSO batewe amabuye! Bizasaba iki ngo ubuzunguzayi bucike i Kigali ?

Abazunguzayi batera amabuye imodoka y'Abashinzwe umutekano

Abazunguzayi cyangwa abantu bakora ubucuruzi butemewe, bakomeje kugaragara hari ubwo bahanganye n’inzego z’umutekano mu Mujyi wa Kigali.

Aba abantu kubera amikoro yabo macye, batemberana ibicuruzwa byabo mu mihanda, muri gare, cyangwa ahandi hantu nyabagendwa bashakisha ababagurira bityo bigatuma hari ubwo bahangana n’abashinzwe umutekano ku rwego rw’Akarere, DASSO cyangwa irondo ry’umwuga.

Mu cyumweru gishize ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho agaragaza imodoka yari irimo Abanyerondo, bamaze gufata umugore wakoraga ubucuruzi butemewe buzwi nk’ubuzunguzayi mu gace ka Nyabugogo, baterwa amabuye.

Amakuru avuga ko uku guterwa amabuye kw’iyi modoka, kwatewe n’uburyo Abanyerondo na DASSO bafashemo uriya mugore bidakurikije amategeko.

Amashusho yakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bashinja ababanyerondo na DASSO imyitwarire mibi mu guta muri yombi umuzunguzayi, ariko abandi bagasanga aba batera amabuye na bo batari bakwiye kugaragaza iyi myitwarire.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, mu butumwa bwo kuri X, yavuze ko abasagariye imodoka y’abashinzwe umutekano bakayitera amabuye bakoze ibikorwa bitemewe.

Ati “Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burongera kwibutsa abantu bose ko bitemewe gusagararira abashinzwe umutekano abo ari bo bose igihe bari mu kazi kabo.”

Akomeza agira ati “Umujyi wa Kigali urakurikirana uko uyu ukora ubucuruzi butemewe yafashwemwo, ahabayemwo amakosa hakosorwe, abakwiriye guhanwa babihanirwe.”

Kugeza ubu Umujyi wa Kigali uvuga ko abantu batanu muri bariya bagaragaye batera imodoka amabuye bafashwe, abo ngo ni bo bari bayoboye abandi.

None bizasaba iki ngo ubu bucuruzi buhabwe umurongo ?

Nubwo Emma Claudine Ntirenganya avuga ko abakoze amakosa bazabibazwa, Umujyi wa Kigali uracyashimangira ko utazihanganira abakora ubucuruzi butemewe.

Kuva mu mwaka wa 2015, Umujyi wa Kigali wakoze ibikorwa bitandukanye birimo kubakira amasoko aba abakora ubuzunguzayi, aho bamwe bahawe ubumenyi butandukanye ku bijyanye n’imishinga ndetse bakanakurirwaho imisoro.

Gusa kuva icyo gihe, hari bamwe mu bazunguzayi bari baragiye gukorera muri ayo masoko bafashe icyemezo cyo kuyavamo bavuga ko batabona abaguzi nk’uko iyo batembereje ibicuruzwa bigenda.

Umujyi wa Kigali uvuga ko ubucuruzi bw’akajagari ngo buteza ibibazo bitandukanye, birimo kuba ibicuruzwa biba bifite umwanda, ubuziranenge butizewe n’umutekano w’abakora ubu bucuruzi yaba ku buzima bwabo n’ubw’aho bakorera, kuko akenshi iyo hagize icyo baba, bigira ingaruka ku miryango yabo.

Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Urujeni Martine ubwo mu mwaka wa 2024, yatahaga isoko ryubakiwe abazunguzayi, yashimangiye ko kububakira amasoko ari byo bizafasha gukemura iki kibazo cy’ubucuruzi bw’akajagari mu buryo burambye.

Ati “Mwicare hamwe mutuze mujye mu makoperative, mu mashyirahamwe, dukore amatsinda, duhugurwe mu buryo bwo kwiteza imbere no gukora imishinga mitoya, ibyo bizakorwa muri hamwe ntabwo bizakorwa umuntu yirukanse, uzata ikibanza akagenda tuzamusimbuza ugikeneye.” 

Gusa bamwe mu bazunguzayi bavuga ko hari ubwo abakorera mu masoko byitwa ko bubakiwe atari abazunguzayi ahubwo ari abandi banafite amikoro.

Umwe yigeze gutangaza ati “Nta kintu kijya kimbabaza nk’iyo ngeze muri ariya masoko bavuga ko ari ay’abazunguzayi kubera uburyo mba mbona abantu bayacururizamo hafi ya bose batarigeze bakorera mu muhanda. Ubu koko n’iyo waba umeze ute wayoberwa abantu mwahoraga muhungana inzego z’umutekano.”

Uwitwa Uwingeneye Claudine we avuga ko mu bantu bakorera muri aya masoko y’abahoze ari abazunguzayi, bacye cyane gusa ari bo baba barabaye abazunguzayi.

Ati “Nti muri abanyamakuru namwe muzazengurukemo mwirebera, muzasanga abakoreramo ari abantu bakize batigeze banazunguza na rimwe, gusa ikibabaje ni uko biyita ko ari abazunguzayi ugasanga twebwe abazunguzayi ari twe tudahabwa ibibanza.”

Abakorera mu masoko bubakiwe, bafashwa kwishyurirwa aho bakorera mu gihe cy’umwaka kandi bagahabwa igishoro binyuze mu nguzanyo bahabwa yishyurwa ku nyungu ya 2% ku mwaka.

Gusa henshi mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali haracyagaragara benshi bakora ubu bucuruzi, bisaba umujyi wa Kigali gufata izindi ngamba ngo bahe umurongo ubu bucuruzi bavuga ko butemewe.

Irondo ry’umwuga na DASSO batewe amabuye
Aba bashyiriweho amasoko atuma bava mu muhanda
Bashinja bamwe bahabwa amasoko kuba harimo abafite amikoro
Aba-Dasso bakunze kugaragara bahanganye n’Abazunguzayi
Umujyi wa Kigali uvuga ko kububakira amasoko bizakemura ubucuruzi bw’akajagari

UMUSEKE.RW

Share This Article