Nyuma yo guhirwa na Mukandayisenga Jeanine uzwi ku izina rya ‘Kaboy’, Yanga Princess yo muri Tanzania yaguze undi Munyarwandkazi, Mutuyimana Sandrine wakiniraga Inyemera WFC.
Ni amakuru yemejwe n’iyi kipe iri muri ebyiri zikomeye muri ruhago muri Tanzania, ibicishije ku rukuta rwayo rwa Instagram.
Bagize bati “Ikaze Mutuyimana Sandrine.”
Ntabwo iyi kipe yatangaje ingano y’amasezerano uyu mukinnyi utaha izamu yasinye, ariko amakuru ava muri Tanzania aravuga ko yasinye imyaka itatu.
Yanga yahiriwe n’Abanyarwandakazi, iherutse kugurisha ‘Kaboy’ mu Bushinwa aho yabaye umukinnyi waciye agahigo ko kugurwa amafaranga menshi muri ruhago y’Abagore muri iki gihugu.



UMUSEKE.RW
