Umuhindo wa 2026 uteganyijwemo imvura nyinshi kurusha isanzwe

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko mu gihembwe cy’imvura y’Umuhindo kuva mu kwezi kwa Nzeri kugeza nu Ukuboza muri  2026, giteganyijwemo imvura iri hagati ya milimetero 300 na 1000, ikaba iri hejuru y’impuzandengo nibura y’imyaka 30 y’imvura isanzwe igwa mu Muhindo.

Impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu Muhindo iri hagati ya milimetero 279 na 962.

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Kanama 2026, ubwo hatangazwaga iteganyagihe ry’Igihembwe cy’Umuhindo wa 2026.

Iteganyagihe riteganya ko ingano y’imvura iteganyijwe mu Muhindo wa 2026 izaturuka k’ubushyuhe bwo mu Nyanja ngari ya Pasifika mu gice cyayo cyo hagati n’uburasirazuba (El Niño) ndetse n’ubwiyongere bw’ubushyuhe bwo mu Nyanja y’Ubuhinde bwose buri hejuru y’igipimo cy’impuzandengo y’ubushyuhe busanzwe; ibi bikazatera ubwiyongere bw’ubuhehere bw’umwuka buzanwa n’imiyaga iva muri izo Nyanja.

Imvura kandi izaturuka no ku isangano ry’imiyaga ihehereye iva mu gice cy’amajyaruguru y’Isi rimanuka rigana mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Imvura  nyinshi iteganyijwe mu Karere ka Nyamasheke, uburengerazuba bw’Uturere twa Rutsiro na Karongi, uburengerazuba n’amajyepfo by’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru ndetse no mu burasirazuba bw’Akarere ka Rusizi, ahateganyijwe iri hagati ya milimetero 800 na 1000.

Hagati ya taliki ya 15 na 22 Nzeri 2026, hateganyijwe ko imvura y’Umuhindo izatangira kugwa mu Karere ka Musanze, mu Karere ka Burera havuyemo igice cy’iburasirazuba bwako, mu burengerazuba bw’Uturere twa Gakenke na Nyamagabe ndetse no mu Ntara y’Iburengerazuba uretse ibice bito by’iburasirazuba by’Uturere twa Rusizi, Karongi na Ngororero.

Hgati ya tariki ya 22 na 29 Nzeri 2026,  hateganyijwe ko imvura y’Umuhindo izatangira kugwa mu Karere ka Muhanga, ahasigaye mu Ntara y’Iburengerazuba n’ahasigaye mu Turere twa Gakenke, Burera na Nyamagabe; biteganyijwe kandi ko imvura izatangira kugwa muri aya matariki mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyaruguru, Nyanza, Ruhango na Nyagatare, amajyaruguru y’uburengerazuba bw’Uturere twa Kamonyi na Gatsibo, mu Turere twa Rulindo na Gicumbi uretse ibice bito by’amajyepfo yatwo.

Hagati ya tariki ya 29 Nzeri na 06 Ukwakira 2026, hateganyijwe ko imvura y’Umuhindo izatangira kugwa  mu Ntara y’Amajyepfo no mu Turere twa Gicumbi na Rulindo, mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara y’Iburasirazuba uretse mu Karere ka Kirehe, mu majyepfo y’Akarere ka Kayonza no mu burasirazuba bw’Akarere ka Ngoma. Izatangira kandi mu bice byinshi by’Uturere twa Nyagatare na Gatsibo.

Hagati ya taliki ya 6 na 13 Ukwakira 2026 Hateganyijwe ko imvura y’Umuhindo izatangira kugwa mu Karere ka Kirehe n’ahasigaye mu Turere twa Ngoma na Kayonza.

Ku wa 15 Ukuboza , nibwo biteganyijwe ko imvura y’umuhindo izatangira gucika, ihereye mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Ntara y’Amajyaruguru uretse ibice by’amajyaruguru, uburengerazuba n’amajyepfo by’Akarere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyepfo uretse uburengerazuba bw’Akarere ka Nyaruguru no mu burengerazuba n’amajyepfo by’Akarere ka Nyamagabe. Biteganyijwe kandi ko imvura izacika mu burasirazuba bw’Uturere twa Ngororero na Karongi.

Hagati ya tariki ya 22 na 29 Ukuboza 2026, ateganyijwe ko imvura y’Umuhindo izacika mu Ntara y’Iburengerazuba uretse mu burasirazuba bw’’Uturere twa Ngororero na Karongi ndetse n’ibice bisigaye by’Uturere twa Musanze, Nyamagabe na Nyaruguru.

MUGIRANEZATHIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article