Inyubako ebyiri nini z’ubucuruzi mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi zizwi nka Gallerie Ndayizamba na Le Parisien, zafashwe n’inkongi y’umuriro ikomeye zirashya zirakongoka n’ibyari bizirimo.
Ni inkongi yatangiye mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kanama 2026.
Amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje umwotsi mwinshi w’umukara wakwiriye mu kirere cya Bujumbura.
Ibitangazamakuru by’imbere mu Burundi byatangaje ko ubwo izo nyubako zatangiraga gushya, abaturage bagerageje kuzimya umuriro n’amazi n’ibitaka banasohora ibicuruzwa byari bizirimo ariko biba iby’ubusa bitewe n’imbaraga umuriro wari ufite.
Imodoka eshatu zifashishwa mu kuzimya umuriro zifashishishijwe ariko nabwo inyubako zikomeza gushya bitewe n’ubukana bw’umuriro.
Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza, yihanganishije ababuriye ibyabo mu gushya kw’izo nyubako.
Uyu Mutegetsi wageze ahabereye iyi nongi yari kumwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Léonidas Ndaruzaniye, Guverineri w’Intara ya Bujumbura, Aloys Ndayikengurukiye, n’abandi barimo abo mu nzego z’umutekano.
Visi-Perezida Prosper Bazombanza yagaragaje ko muri izo nyubako hatari inzira yagenewe kunyuramo imodoka zizimya umuriro, bikaba ari yo mpamvu yatumye kuzimya umurio bigorana.
Gallerie Ndayizamba na Le Parisien ni zimwe mu nyubako z’ubucuruzi zikomeye mu Mujyi wa Bujumbura kuko zakoreraga abacuruzi benshi bazijyiyemo ubwo isoko rikuru rya Bujumbura ryashyaga mu 2013.
Muri uyu mwaka wa 2026 mu Burundi hahiye inyubako nyinshi n’amasoko ariko igitera izo nkongi z’umuriro ntikimenyekane.
Mu kwezi gushize, isoko rikuru rya Ngozi ryafashwe n’umuriro. Muri Kamena 2026, na none isoko ryacururizwagamo imbaho n’ibiti ryo mu gace ka Jabe mu Mujyi wa Bujumbura ryarahiye.
Muri Gicurasi, inkongi z’umuriro zatwitse amasoko yo mu Rugombo no mu Kinama i Bujumbura, zangiza byinshi.
Muri Mutarama 2026 na bwo, umuriro watwitse ahacururizwaga ibiti mu Mujyi wa Bujumbura, hafi y’isoko rizwi nko kwa Siyoni.
Muri Werurwe 2026 nabwo ububiko bw’intwaro i Bujumbura bwarahiye intwaro nyinshi zirangirika.




MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
