CAF yateye utwatsi icyifuzo cya APR FC

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika, CAF, yasubije APR FC iyibwira ko ubusabe bwayo nta shingiro bufite, bityo ko izajya gukinira muri RDC.

Ikipe y’Ingabo izahura na Les Aigles du Congo mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League 2026-27, nyuma y’uko tombola yabaye ku wa 6 Kanama 2026 yarangiye aya makipe yisanze ari yo azahura.

Nyuma y’uko yisanze izahera mur RDC, APR FC yahise yandikira CAF iyisaba ko umukino ubanza utakinirwa muri iki gihugu kubera impungenge zishingiye ku mutekano ndetse n’ikibazo cy’icyorezo cya Ebola cyatumaga idashaka kujyana abakinnyi bayo i Kinshasa ku bwo kudashaka gushyira abakinnyi bayo mu kaga.

Ikipe y’Ingabo yari yanditse isaba ko uyu mukino wakinirwa ku kibuga kitagira aho kibogamiye, aho byashobokaga ko imikino yombi yakwimurirwa mu bindi bihugu.

Nyuma y’ubu busabe, CAF yasubije APR FC iyimenyesha ko ubusabe bwayo butemewe, bityo ikipe ikaba igomba gukurikiza gahunda isanzweho yo kujya gukinira i Kinshasa.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, yakomeje igaragaza ko umukino ubanza uzabera kuri Stade des Martyrs i Kinshasa n’ubwo iki kibuga kitari mu byemewe kwakira amarushanwa mpuzamahanga muri RDC.

Kugeza ubu, abanye-congo bafite Stade ebyiri zonyine zemewe ku rwego mpuzamahanga. Izi zirimo TP Mazembe Stadium na Frédéric Kibassa Maliba Stadium, zombi ziherereye i Lubumbashi.

Mbere y’uko CAF isubiza ubusabe bw’ikipe y’Ingabo, umutoza wa, Abderrahim Taleb, yari yatangaje ko ikipe ye ifite impungenge zo kujya gukinira muri RDC, avuga ko ubuzima n’umutekano by’abakinnyi  be ari byo bigomba kuza imbere.

Nyuma y’umukino wa gicuti APR FC yatsinzemo Etincelles FC ibitego 2-1 ku wa 9 Kanama, Taleb yagize ati “Ntabwo dushobora gushyira abakinnyi mu kaga”, agaragaza ko ubuyobozi bw’ikipe bwari mu biganiro na CAF kugira ngo harebwe niba umukino wakinirwa ahandi.

Les Aigles du Congo izahura na APR FC, yabaye iya kabiri muri Shampiyona ya RDC ya 2025-26.

Ikipe izasezerera indi muri iri jonjora hagati ya APR FC na Les Aigles du Congo, izahita izahura n’izaba yaratsinze hagati ya AS Port yo muri Djibouti na Zamalek SC yo mu Misiri.

APR FC izajya muri RDC gukinirayo na Aigles du Congo

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Apr impungenge ifite zifite ishingiro cyn cyn kubyerekeye n’umutekano wabo. naho ebola yo ntiyari yagera mu murwa kin. gx nyine bagomba kubyakira kuko naho football itagomba kuvangwa n’amatiku aba muri politik

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *