Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yerekanye Nsabimana Janvier wari warashinze itsinda ry’abantu 15 basabirizaga mu bice bitandukanye by’igihugu ,babeshya ko barwaye kanseri ku bugabo.
Polisi ivuga ko yafataga acide akayishyira ku myanya y’ibanga y’abagabo kugira ngo bagaragaze ko barwaye kanseri, maze abaturage bakabaha amafaranga bitaga ayo kwivuza ku buryo ku munsi yinjizaga miliyoni 2 Frw.
Uyu Nsabimana wari warashinze iri tsinda yasobanuye amayeri yakoreshaga.
Ati “Uko nabigenzaga,nabazanaga mu rugo, tukabanza gushyiraho irange kugira ngo ifoto igaragare, nyuma y’irangi tugashyiraho amavuta ya gikotori kugira ngo ifoto igaragare ko ari uburwayi.Nashakishije umuti watuma uburwayi bugaragara,nashyiragaho amavuta yo mu mutwe y’abagore,hakamera nk’ahatutumbye, nkabashyiriraho gikotori,tugafata ifoto, tugafata amajwi muri mikoro.”
Akomeza agira ati “Umurwayi yajyanaga n’umurwaza mu isoko. Amasoko y’iKigali n’ay’iBugesera nabaga narayamenye, nkamwimurira iBugesera,narangiza aya Bugesera, aya Kayonza nkaba narayamenye.”
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire avuga ko aba bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Ati “bafatwa biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Abaturage baje kuri Polisi ikorera mu Murenge wa Kimisagara,bavuga ko hari umuntu waremye itsinda risabiriza ariko uko gusabiriza rikaba rikoresha bimwe mu ibintu byangiza umubiri w’umuntu, agira ngo agaragaze ko arwaye kanseri.”
Yakomeje ati “Polisi rero yahise ijya kureba aho ayo makuru aho aherereye, nibwo hafashwe bariya bantu,nibwo tariki ya 12 Kanama 2026, yafashe ririya tsinda, bafatirwa mu Kagari ka Kimisagara, mu Karere ka Nyarugenge,bafatwa bari mu gipangu bakodeshaga,bakaba ari naho babaga.Bakoraga akazi ko gusabiriza ariko bagataha muri iyo nzu.”
Polisi ivuga ko uyu Nsabimana yashakaga abantu, akababwira ko agiye kubaha akazi.
Ati “Yafataga acide n’izindi ‘produit’ yavaganga akabishyira ku gitsina kuko hari uburyo bituma gitutumba, yarangiza akabambura ubusa akabafotora. Ayo mafoto ni yo bakoreshaga ahantu babaga bagiye gusabiriza.”
Polisi ivuga ko Nsabimana yari yarashinze amashami atandukanye mu gihugu aho yakoreraga mu Mujyi wa Kigali, Bugesera, Huye, Nyaruguru, Rubavu, Musanze na Rusizi.
Uyu ngo yakusanyaga miliyoni 2Frw ku munsi ndetse akayagabana na bagenzi be kuko ababaga bameze nk’abarwayi yabishyuraga ibihumbi 200 Frw, abarwaza akabishyura ibihumbi 100 Frw.


UMUSEKE.RW
