MINAGRI yatanze icyizere mu gufasha abahinzi kugabanya umusaruro wangirika

Kugira ubwanikiro mu bifasha kugabanya umusaruro wangirika

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yagaragaje ko  mu rwego rwo kugabanya umusaruro wangirika, yatangiye gufasha abahinzi kubona ibikorwaremezo bibafasha guhunika imyaka ndetse n’ubwanikiro buhagije, ibasaba gufata neza umusaruro.

Byagarutsweho ubwo kuwa 20 Kamena 2026, Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda ishyigikira ibikorwa by’amajyambere y’ibanze, CCOAIB, MINAGRI n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, baganiraga ku cyafasha abahinzi kugabanya umusaruro wangirika.

Ni igikorwa cyahujwe n’urugendoshuri mu ishuri  Rikuru ryigisha ubuhinzi n’ubworozi bubungabunga ubutaka (Rwanda Institute for Conservation Agriculture – RICA), riri mu karere ka Bugesera,harebwa uko iri shuri ryateye imbere mu buhinzi bubungabunga ubutaka ndetse nuko bafata neza umusaruro.

Mu bushakashatsi bwakozwe umwaka ushize  na CCOAIB, bugaragaza ko umusaruro w’umuceri,ibigori,ibirayi n’imboga, hari ikigero kinini cy’ibyangirika nyuma yo gusarurwa.

Gusa gahunda ya Gatanu y’Impinduramatwara mu Buhinzi n’Ubworozi PSTA 5) y’imyaka itanu (2024–2029) yitezweho kugabanya umusaruro w’ubuhinzi wangirika nyuma yo gusarura cyangwa mu murima ukagera munsi ya 5%,hifashishijwe ikoranabuhanga ryo gukonjesha, kubika neza umusaruro, no kongera imikoranire n’inzego z’abikorera.

Ubushakashatsi bwa 2023 bw’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), bvuga ko umusaruro  w’ibigori wangirika ungana na 13%, uw’umuceri ni 12,4%,ibirayi ni 25,2% ,imboga n’imbuto  ni hagati ya 30-40%.

Intego ya Intego ya PSTA 5  ,ivuga ko umusaruro ugenda utakara mu gusarura ugomba kuva kuri 13.8%, ukamanuka ku buryo ujya munsi ya 5%.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe uruharerekane nyongeragaciro bikomoka ku buhinzi n’ubworozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, Mukamugema Alice, avuga ko leta yafashe ingamba zitandukanye mu kugabanya umusaruro wangirika,ifasha abahinzi kubona ibikorwaremezo bibafasha kubika neza umusaruro.

Ati “Hari umusaruro ugenda wangirika mu bihingwa bitandukanye. Ni ikibazo kuko abahinzi baba bahinzi kandi twifuza ko umusaruro wose uboneka cyane cyane ko tutarabona mwinshi  kandi n’abahinzi baba bagomba kubona inyungu mu byo bahinze.Nka MINAGRI tubona ko ari ikibazo kandi turakizi kandi hari byinshi bigenda bikorwa ngo turebe ko byagabanuka.”

Akomeza ati “Navuga ko nkokongera ibikorwaremezo byo kubungabunga umusaruro, ubwanikiro,imbuga zo kwanikaho ku buryo utangirika ,ubwo cyane cyane ku mbuto z’umuceri n’ibigori ndetse no kongera ibyuma bikonjesha ku bihingwa bishobora kwangirika vuba ,ubwo ni imbuto n’imboga. Gufasha abahinzi kongera ubuhunikiro bwabugenewe ku birayi.”

 Ariko kongera ibikorwaremezo gusa ntibihagije harimo no gukomeza ubukangurambaga bwo kwita ku musaruro mu bahinzi batandukanye b’ibihingwa bitandukanye, twongera amahugurwa,kubegera twifashishije impuguke ndetse tugakorana n’izindi nzego.”

Yongeraho ko mu rwego rwo kwirinda igihombo, abahinzi by’umwihariko ab’umuceri basigaye bishyiriraho igiciro bumvikanye hagati yabo n’umuguzi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda ishyigikira ibikorwa by’amajyambere y’ibanze, CCOAIB,Ngendandumwe Jean Claude, avuga ko kwishyira hamwe kw’abahinzi bizabafasha kongera umusaruro no kuwufata neza kandi bikaborohera kubona ibikorwaremezo.

Ati”Umuhinzi ushaka kubigira umwuga ntabwo abikora ku giti cye,yakwishyira hamwe n’abandi. Ubu gahunda ihari ni uko abahinzi bakwiye kwibumbira mu byanya bigega by’ibiribwa. Aho abahinzi bahingira hamwe, ku buso bungana na hegitare eshanu cyangwa zirenze,bishyira hamwe, bagahuza ubutaka, bagaterera hamwe . Iyo abantu bishyize hamwe, biroroha na leta kuba yabegereza ibikorwaremezo.Nabo ubwabo hari ibikorwaremezo bashobora kwishyiriraho kuko bari hamwe.”

Asaba leta kandi gukomeza gufasha abahinzi kubona ibyo bikorwaremezo byabafasha gufata neza umusaruro.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe uruharerekane nyongeragaciro bikomoka ku buhinzi n’ubworozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, Mukamugema Alice
CCOAIB yaganiriye n’abafite aho bahuriye n’ubuhinzi biga uko abahinzi bakwiye gufata neza umusaruro ngo utangirika

TUYISHIMIRE Raymond

UMUSEKE.RW

Share This Article