Expo2026: MINICOM yemeza ko Made in Rwanda ikomeje gutanga icyizere

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Antoine Kajangwe

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangaje ko ibimurikwa mu Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 29 (Expo2026) bigaragaza intambwe igihugu kimaze gutera mu kongera umusaruro w’inganda no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Ibi yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 1 Kanama 2026, ubwo Expo 2026 yafungurwaga ku mugaragaro ku bufatanye bwa MINICOM n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF). Iri murikagurisha rihuza abamurika baturutse mu bihugu birenga 20.

Nyuma yo gusura bimwe mu bikorwa byamuritswe, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Kajangwe, yavuze ko ibyo yabonye bitanga icyizere cy’ahazaza h’ubukungu bw’u Rwanda.

Yagize ati: “Muri bake twasuye, nabonaga ari ibintu biduha icyizere cy’ejo hazaza cy’aho turimo kugana nk’Igihugu n’ubukungu dushaka kubaka.”

Kajangwe yavuze kandi ko gahunda ya Made in Rwanda imaze kwaguka, aho itakigarukira ku myambaro gusa ahubwo ikaba ikubiyemo ibicuruzwa byinshi bikorerwa imbere mu gihugu.

Yongeyeho ko hari impinduka no ku biciro bya bimwe muri ibyo bicuruzwa.

Ati: “Hari imyenda twabonye igura amafaranga make, aho ishati nziza igura munsi y’ibihumbi bitatu by’amafaranga y’u Rwanda, ibintu bitari byoroshye kubona mu myaka yashize.”

Minisitiri yavuze ko kugura ibikorerwa mu Rwanda bifasha guteza imbere inganda, guhanga imirimo no kongera imisoro ikoreshwa mu bikorwa remezo n’izindi serivisi rusange.

Mu bamurika bitabiriye Expo2026 harimo na Entreprise Urwibutso Sina Gérard, ivuga ko imurikagurisha ribafasha kumenyekanisha ibicuruzwa byayo no kubona amasoko mashya.

MINICOM na PSF bagaragaje ko ibikorerwa mu Rwanda byinjiriza igihugu imisoro itubutse

Felicien Ndagijimana ukorera iyi Entreprise yavuze ko bamurika ibikomoka ku buhinzi bitunganywamo ibiribwa n’ibinyobwa birimo Agashya, Akabanga n’ibindi, mu rwego rwo kugaragaza agaciro k’ibihingwa bikorerwa mu Rwanda.

Yagize ati: “Turashaka kwereka Abanyarwanda ko ibihingwa rimwe na rimwe bafataga nk’ibidafite agaciro bishobora gutunganywa bikabyara umusaruro.”

Yavuze ko icyo kigo kimurika kandi serivisi z’ishuri ry’imyuga College Foundation Sina Gérard ndetse n’imyambaro ya Made in Rwanda idodwa n’urubyiruko rwahuguwe kandi rugahabwa akazi.

By’umwihariko abize muri iri shuri ntabwo bagorwa no gushaka aho bimenyereza umwuga kuko bitewe n’icyo yize ahita yimenyereza muri iki kigo cya Entreprise Urwibutso ndetse abarangijemo benshi bagahabwamo akazi.

Ati “Turashaka kwigisha abana b’abanyarwanda imyuga n’ubumenyingiro no kwihangira umurimo ariko cyane cyane dushingiye kuri Laboratwari n’inganda biri kuri Nyirangarama.”

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), François Twagirumukiza, yavuze ko ibikorerwa mu Rwanda bimaze gutera imbere ku buryo bugaragarira buri wese.

Yavuze ko ibigo by’Abanyarwanda byateje imbere ubwiza bw’ibicuruzwa n’imipfunyikire yabyo, bikaba birushaho kubasha guhangana ku isoko ry’u Rwanda no ku masoko mpuzamahanga.

Expo2026 iteganyijwe kwitabirwa n’abamurika bagera kuri 500, barimo abarenga 300 bo mu Rwanda. Abategura iri murikagurisha bavuga ko mu byumweru bitatu rizamara bateganya kwakira abasura barenga ibihumbi 300.

Felicien Ndagijimana, umukozi wa Enterprise Sina Gerard Urwibutso
Ibucuruzwa bitandukanye bya Entreprise Urwibutso biri muri Expo2026
Kwa Nyirangarama baramurika imyenda ya Made in Rwanda badoda
Inyama nziza z’ubwoko bwose kuri Nyirangarama zirahari

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *