Rayon Sports yongeye guha ibyishimo Aba-Rayons

Nyuma yo gutsinda Al-Hilal SC igitego 1-0 mu mukino usoza iy’amatsinda ya CECAFA Kagame Cup 2026, Murera yakatishije itike ya 1/2, iha ibyishimo abakunzi bayo.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu, Saa Moya z’ijoro muri Stade Amahoro mu gihe kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo, haberaga undi wo muri iri tsinda.

Rayon Sports yari ikeneye inota rimwe gusa kugira ngo ibashe gukatisha itike ya 1/2, yabonye igitego hakiri kare ku munota wa 17.

Atisso Kodjo wari watsindiye Murera igitego ubwo yatsindaga Tusker FC igitego 1-0, ni we wongeye guhagurutsa Aba-Rayons ku mupira mwiza yari ahawe na Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange.’

Iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, yakomeje kugicunga ari nako ishaka ikindi ariko Abanya-Sudani bakomeza kuba beza mu bwugarizi.

Al-Hilal SC isanzwe ari ikipe nini ku Mugabane wa Afurika, ntabwo yorohewe n’uyu mukino kugeza ubwo iminota 90 y’umukino yarangiye intsinzi itashye mu Nzove ku gitego 1-0.

Murera yahise ikatisha itike ya 1/2 n’amanota icyenda yuzuye mu mikino itatu, mu gihe yazamukanye na Al-Hilal SC ifite atandatu n’ibitego bitanu izigamye.

Undi mukino wo muri iri tsinda wabaye, ni uwahuje Tusker FC yatsinze KVZ FC ibitego 2-0. Andi makipe yageze muri 1/2, ni Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo na Gor Mahia yo muri Kenya.

Atisso Kodjo yongeye guha ibyishimo Aba-Rayons
Ibyishimo byo byari byinshi
Al-Hilal SC yagowe n’uyu mukino
Al-Hilal SC ntabwo yari mu bihe byayo byiza
Ferdinand na bagenzi be bari mu byishimo bidasanzwe
Aba-Rayons bongeye gutahana ibyishimo
N’aba ya-Sudani bari baje gushyigikira ikipe yabo
Tusker FC yatahanye amanota atatu
KVZ FC yatsinzwe imikino yose
Tusker FC na KVZ FC zakiniye kuri Kigali Pelé Stadium

UMUSEKE.RW

Share This Article