Itangazamakuru ntiryamworoheye! Menya byinshi kuri Is’haq wahagaritse gusifura

Nizeyimana Is’haq wahoze ari umusifuzi wabigize umwuga, yatangaje ko yigeze gushaka kubivamo nyuma yo kwibasirwa n’itangazamakuru ry’imikino.

Ku wa 29 Gicurasi 2026, ni bwo Nizeyimana Is’haq wahoze asifura muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, yasezeye kuri uyu mwuga yari yarihebeye.

Nizeyimana Is’haq ni muntu ki?

Ni umugabo w’imyaka 40, wubatse ufite umugore n’abana batanu. Muri aba bana be, harimo abahungu bane n’umukobwa.

Hari umukino atazibagirwa!

Nizeyimana avuga ko umwe mu mikino atazigera yibagirwa, ari uwo yasifuye mbere y’uko mu Rwanda no ku Isi hagera icyorezo cya Covid-19. Wari umukino wahuje Police FC na AS Kigali.

Imwe mu mpamvu ikomeye yatumye atazigera yibagirwa, ni uko yawukoreyemo amakosa yatumye ahabwa igihano cyo guhagarikwa imikino ine.

Yagowe n’umukinnyi wa Rayon Sports!

Mu myaka 16 yari amaze asifura nk’uwabigize umwuga, Is’haq yavuze ko umukinnyi umwe wenyine wamugoye, ari Onana Essomba Willy Léandre wakiniraga Rayon Sports mbere yo kuva mu Rwanda.

Ni iki cyamushoboje kumara imyaka 16 ahagaze bwuma?

N’ubwo yaciye muri byinshi byashoboraga gutuma ava muri uyu mwuga, Nizeyimana Is’haq avuga ko kumara imyaka 16 asifura yabishobojwe no kumva inama za bagenzi be bagiye bamwumvisha ko kuvugwa bidakwiye gutuma areka icyo akunda kuko bamwibutsaga ko nta na hamwe atazavugwa.

Yigeze gushaka kubivamo!

Nizeyimana yakomeje avuga ko uko yavugwaga n’itangazamakuru rigaruka ku izina rye, yumvaga yahita ahagarika gusifura ariko bagenzi be bagakomeza kujya bamuba hafi kugeza amaze imyaka 16 akiri muri uyu mwuga.

Hari umukino wamushimishije atazibagirwa!

Nizeyimana avuga ko umwe mu mikino wamushimishije muri myinshi yasifuye, ari uwa Police FC na APR FC yahawe atunguwe kuko yabwiwe kuwusifura habura iminota 30 ngo utangire kandi yawusifuye neza.

Yungutse byinshi mu myaka 16 yamaze asifura!

Avuga ko muri byinshi yungutse, ikiruta ibindi ari umuryango mwiza wigisha buri wese uko yakabaye abana na bagenzi be yaba abo bakora umwuga umwe cyangwa abandi.

Yagiriye inama abakiri bato!

Nizeyimana yagiriye inama barumuna be, yo kuba inyangamugayo, gukora cyane no guhozaho, guca bugufi, kugira imyitwarire myiza mu kibuga no hanze no kumenya kubana na buri umwe.

Yabibukije ko gusifura ari umwuga watunga umuntu mu gihe uwukora yawukora kinyamwuga.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko uyu mugabo w’abana batanu, azaguma muri uyu mwaga ariko nka komiseri kuko yitegura kuzakora amahugurwa amugeza kuri urwo rwego.

Is’haq ubwo yasezeraga ku mwuga wo gusifura
Yasezereye ku mukino wahuje Rayon Sports na Kiyovu Sports
Bagenzi be bamweretse urukundo

UMUSEKE.RW

Share This Article