Abanyeshuri barenga 19,000 bo mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba ntibarajya ku ishuri kuva umwaka w’amashuri wa 2026/2027 watangira ku wa 7 Nzeri, 2026.
Imibare yatangajwe n’ikinyamakuru The New Times igaragaza ko mu Ntara y’Iburengerazuba honyine hari abanyeshuri 15,993 batarasubira ku ishuri, mu gihe mu Ntara y’Amajyaruguru ari 3,793.
Iki kinyamakuru cyatangaje ko Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura, yavuze ko impamvu zatumye bamwe mu banyeshuri batarasubira ku ishuri zitandukanye, zirimo kuba hari ababyeyi bataboneye ku gihe ibikoresho abana bari bakeneye kugira ngo bajye ku ishuri.
Ati “Ku miryango igishakisha ibikoresho by’ishuri, ababyeyi barashishikarizwa kuvugana n’ubuyobozi bw’amashuri bakumvikana ku buryo abana bakomeza kwiga mu gihe ibikoresho bibura bigishakishwa.”
Guverineri Ntibitura yavuze ko ubuyobozi bukomeje kwegera imiryango mu ngo, kugira ngo hamenyekane abana batarasubira ku ishuri n’impamvu yabiteye, ndetse bafashwe gusubira ku ishuri.
Mu Ntara y’Amajyaruguru, abanyeshuri 3,793 ni bo batarajya ku ishuri.
Akarere ka Musanze ni ko gafite umubare munini, kuko hari abanyeshuri 1,202 batarajya ku ishuri, kagakurikirwa na Rulindo ifite 1,050, Burera ifite 798, Gakenke ifite 523 na Gicumbi ifite 220.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yavuze ko nta mpamvu imwe yihariye iri gutuma abo banyeshuri batinda gusubira ku ishuri, kuko ibibazo bitandukanye bitewe n’umwana n’umuryango avukamo.
Ati “Ni yo mpamvu abayobozi bari gukurikirana buri kibazo ku giti cyacyo, bakamenya imiterere yacyo n’impamvu yihariye yatumye buri munyeshuri atagaruka ku ishuri.”
Yasobanuye ko zimwe mu mpamvu zatumye abana bakererwa itangira ry’amashuri zirimo ababyeyi batita ku burere n’uburezi bw’abana, imikoranire idahagije hagati y’ababyeyi, abarezi n’ubuyobozi bw’ikigo ndetse n’imyumvire iri hasi ku babyeyi ku kamaro k’uburezi.
Ati “Intara n’uturere biri gukorana n’amashuri n’ababyeyi mu gukemura ibyo bibazo, harimo gukangurira ababyeyi inshingano zabo no gushimangira imikoranire hagati y’imiryango, abarimu n’ubuyobozi bw’amashuri binyuze mu nama zihoraho.”
Mu Ntara y’Amajyepfo ho, ubuyobozi bwatangaje ko 98.8% by’abanyeshuri bagombaga gutangira umwaka w’amashuri, kuva ku mashuri y’incuke kugeza mu mwaka wa gatandatu w’ayisumbuye, bari bamaze kugera ku ishuri.
Kugeza igihe The New Times yakoraga inkuru, Intara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali ntibyari byasubiza ibibazo byabajijwe ku mubare w’abanyeshuri batarasubira ku ishuri, ndetse n’ingamba ziri gufatwa kugira ngo basubireyo.

