Congo yasabye Amerika gusubirana umwimukira wayo

Amerika imaze igihe yirukana abimukira badafite ibyangombwa

Ubucamanza bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika bwategetse ko umwe mu bimukira boherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agarurwa muri Amerika nyuma y’uko ubutegetsi bwa Congo buvugiye ko butabasha kwita ku buzima bwe kubera ibibazo by’uburwayi afite.

Ku wa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2026, nibwo Umucamanza Richard J. Leon yategetse ko umugore witwa Adriana Maria Quiroz Zapata w’imyaka 55 ukomoka muri Colombia akurwa i Kinshasa kuko yahoherejwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uyu mugore abamwunganira mu mategeko “bavugaga ko arwaye indwara zirimo ‘diabetes’ ko kandi yoherejwe mu Gihugu [Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo] cyavuze ko kitabasha kumwakira, kuri ibyo ahura n’ibibazo by’ubuzima bikomeye buri munsi byamuganisha ku rupfu.”

Bakongeraho ko yabaswe no kwigunga n’indwara z’agahinda gakabije.

Ikinyamakuru the New York Times kivuga ko ubwo muri Mata 2026 Congo yahabwaga imyirondoro y’abimukira izakira bava muri Amerika, yanze Adriana Maria Quiroz Zapata ikagaragaza ko itabasha kwita ku buzima bwe bitewe n’imiterere y’uburwayi bwe bukeneye ubuvuzi bwihariye.

Adriana Maria Quiroz Zapata yari yemeye gusubizwa muri Colombia aho yavuye atorotse ihohoterwa yakorerwaga aho gutura ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari abimukira bakabaka 20 bakiriwe mu byiciro bibiri bava muri Amerika mu mpera za Mata, aba biganjemo abo mu bihugu bya Amerika y’Amajyepfo ariko bari batuye muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *