Stephen Constantine yaganiriye n’abakiniye Amavubi

Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda [Amavubi], Stephen Constantine yahuye n’abakiniye ikipe y’Igihugu barimo Haruna Niyonzima, baganira ku Iterambere ryayo.

Akigera mu Rwanda, uyu mwongereza utoza Amavubi, yagaragaje ko yiteguye kubona hafi abakiniye ikipe y’Igihugu mu myaka ishize.

Ku ikubitiro, yahise yiyegereza Haruna Niyonzima wabaye kapiteni w’Amavubi imyaka myinshi.

Mu gukomeza gushaka icyateza imbere ikipe y’Igihugu, Stephen Constantine afatanyije n’umwungiriza we, Eric Nshimiyimana n’umutoza w’abanyezamu b’Amavubi, Rogerio Ramos, bahuye n’abahoze bakinira ikipe y’Igihugu, bagirana ibiganiro.

Ibi biganiro byarimo Haruna Niyonzima, Kagere Meddie, Sugira Ernest, Eric Rutanga, Mugiraneza Jean Baptiste na Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, byibanze ku hazaza h’Amavubi.

Constantine yabasabye gukomeza kuba hafi y’ikipe y’Igihugu, abizeza kuzakomeza kubatega amatwi ku nama zose zafasha mu kugera ku musaruro mwiza.

Ubwo yaherukaga kuba umutoza w’Amavubi, yabanye n’aba bose bari muri ibi biganiro uretse Nshuti Innocent.

Abakiniye Amavubi bagiranye ibiganiro n’umutoza w’ikipe y’Igihugu
Bemeranyije gukomeza guhuza imbaraga ku cyateza imbere Amavubi

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *