Umusaza yikubise hasi arapfa

Muhanga iri mu ibara ritukura cyane

Muhanga: Hakuzimana Isaïe w’imyaka 60 y’amavuko yahanutse ku mukingo muremure ahita apfa.

Umurambo wa Hakuzimana Isaïe wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 04/08/2026, mu Mudugudu wa Ntonde, Akagari ka Kanyana, Umurenge wa Rugendabari.

Gitifu w’uyu Murenge, Mukayibanda Priscah avuga ko Hakuzimana Isaïe usanzwe ari umufundi, yatashye avuye muri ako kazi ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, ahanuka ku mukingo muremure yitura hasi ahita apfa.

Ati: “Twasanze yakubise agatuza hasi yapfuye.”

Gitifu Mukayibanda avuga ko bakimara kumenya inkuru y’urupfu rw’uyu musaza, batabaje inzego z’Ubugenzacyaha zitangira gukora iperereza ry’ibanze mbere y’uko umurambo wa Hakuzimana Isaïe ujyanwa kwa Muganga.

Yongeyeho ati: “Gitifu avuga ko RIB yakoze raporo yanzura ko habanza gukorwa iperereza ryimbitse ku cyateye iyi mpanuka yavuyemo urupfu rwa Nyakwigendera.”

Umurambo wa Hakuzimana Isaïe wajyanywe mu Bitaro by’Akarere bya Muhororo, biherereye mu Karere ka Ngororero.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Rugendabari

Share This Article