Bekeni abona abakina mu Rwanda bahembwa amafaranga y’umurengera

Umutoza mukuru wa Etincelles FC, Bizimana Abdou uzwi ku izina rya ‘Bekeni’, yatangaje ko kimwe mu bidindiza umupira w’amaguru w’u Rwanda, harimo no kuba abakina Shampiyona y’u Rwanda bahembwa amafaranga arenze urwego rwabo.

Abakunzi ba ruhago y’u Rwanda, bakomeje kugaragaza ko hari byinshi biyidindiza bigatuma ikomeza guhera mu kazeru kamwe.

Mu kiganiro Bekeni utoza Etincelles FC yo mu Karere ka Rubavu yagiranye na Inyarwanda, uyu mutoza yagaragaje ibintu bine kuri we abona bibangamira abakinnyi bakina umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse bikadindiza ruhago y’u Rwanda.

Mu byo uyu mutoza yagaragaje, harimo ko abakinnyi b’Abanyarwanda bahembwa umushahara urenze urwego rwabo cyangwa ubushobozi bafite.

Mu bindi Bekeni yavuze bidindiza umupira w’amaguru w’u Rwanda, harimo Itangazamaku, gutozwa nabi no gushyirwa mu makipe badakwiye.

Uyu mutoza uzwiho kugira amagambo yiganjemo gutebya, yafashije Etincelles FC kuguma mu cyiciro cya mbere ndetse bimuhesha guhabwa amasezerano yo kuzayikomezanya no mu mwaka w’imikino 2026-27.

Bekeni yavuze ko bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bahembwa amafaranga

UMUSEKE.RW

Share This Article