U Burundi bwahagurukiye inkongi z’umuriro ziri ku bwisabira

Muri uyu mwaka wa 2026 mu Burundi hahiye inyubako nyinshi n’amasoko

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yakoranyije Inama y’Igihugu y’Umutekano yari igamije kwiga ku kibazo cy’inkongi z’umuriro zimaze kwiyongera mu bice bitandukanye by’igihugu cyane cyane zikibasira inzu z’ubucuruzi n’amasoko.

Perezidansi y’u Burundi, Ntare Rushatsi, ku wa 27 Kanama 2026, yatangaje ko iyi nama yibanze cyane cyane ku gusesengura impamvu nyamukuru y’izi nkongi no kumenya ingamba zikenewe zo gukomeza gukumira no kurinda neza ibikorwa remezo rusange.

Muri uyu mwaka wa 2026 mu Burundi hahiye inyubako nyinshi n’amasoko ariko igitera izo nkongi z’umuriro ntikimenyekane.

Muri uku kwezi kwa Kanama tariki ya 2026, Gallerie Ndayizamba na Le Parisien, zimwe mu nyubako z’ubucuruzi zikomeye mu Mujyi wa Bujumbura zafashwe n’inkongi z’umuriro zirashya zirakongoka n’ibyari bizirimo.

Muri Nyakanga 2026 , isoko rikuru rya Ngozi ryafashwe n’umuriro. Muri Kamena 2026, na none isoko ryacururizwagamo imbaho n’ibiti  ryo mu gace ka Jabe mu Mujyi wa Bujumbura ryarahiye.

Muri Gicurasi, inkongi z’umuriro zatwitse amasoko yo mu Rugombo no mu Kinama i Bujumbura, zangiza byinshi.

Muri Werurwe 2026 nabwo ububiko bw’intwaro i Bujumbura bwarahiye intwaro nyinshi zirangirika.

Ntare Rushatsi  ivuga ko Perezida Ndayishimiye yagaragaje ko yishimiye amahoro n’umutekano biri mu Gihugu mu gihe amatora yegereje.

Iti “Yasabye Abarundi bose kubungabunga aya mahoro no gushimangira inkingi enye z’ubumwe bw’igihugu: abaturage, ingabo n’inzego z’umutekano, ubutabera, n’ubuyobozi, kuko  “nta kintu kigomba kudutandukanya.”

Ndayishyimiye avuga ko yamaganye yivuye inyuma imyumvire iyo ari yo yose yo kwishimira ibyago by’abandi  cyangwa kwifuriza igihugu ibyago ko kandi  hagiye gufatwa ingamba zose zikenewe kugira ibyo bihanwe.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *