Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera yatangaje ko, ku bufatanye n’imboni z’umutekano, yafatanye umusore ibiro 20 by’urumogi yari amaze kwambutsa umupaka, agiye kurukwirakwiza mu baturage.
Uyu musore yafashwe ku wa 15 Gicurasi 2026, afatirwa mu Mudugudu wa Kabasha, Akagari ka Nyirataba, Umurenge wa Kivuye.
Yari yikoreye umufuka urimo utundi dufuka tune tw’urumogi. Yavuze ko yari arujyanye mu Kagari ka Gatare, mu Murenge wa Ruhunde, aho avuka, kugira ngo ahashakire isoko.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi yabwiye UMUSEKE ko Polisi, ifatanyije n’abaturage n’imboni z’umutekano, ikumira ibikorwa bihungabanya umutekano birimo n’ibiyobyabwenge.
Ati: “Dufatanya gukumira ibyaha byambukiranya imipaka, birimo no gufata abinjiza ibiyobyabwenge, kuko tuzi ingaruka zabyo ku muturage no ku gihugu muri rusange.”
Yagaragaje ko uruhare rw’umuturage ari ingenzi mu kurwanya no kwirinda ibiyobyabwenge, kugira ngo hirindwe ingaruka zaterwa no kubikoresha cyangwa kubicuruza.
Yakanguriye abaturage kwirinda guhishira abakora ibyaha, cyane cyane ibafitanye isano n’ibiyobyabwenge, kubera ingaruka bigira ku mutekano n’ubuzima.
Uwafashwe afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Bungwe kugira ngo akurikiranwe n’inzego zibishinzwe.
Mu Rwanda, icyaha cyo gutunda, gucuruza no gukwirakwiza urumogi gihanwa n’Itegeko ryerekeye ibyaha n’ibihano muri rusange.
Uhamijwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyoni makumyabiri (20.000.000 Frw) na miliyoni mirongo itatu (30.000.000 Frw).
Urumogi rubarwa mu biyobyabwenge bihambaye, ndetse ibihano byabyo bishobora no kugabanuka bikurikije uburemere bw’icyaha cyangwa ingano y’ibyo wafatanwe igihe cyose urukiko rusanga bikwiye (nk’uko byemejwe n’Urukiko rw’Ubujurire).
UMUSEKE.RW
