Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yasabye abarangije amasomo mu Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ryigisha Imyuga na Tekiniki “Rwanda Polytechnic”, kuzagira uruhare mu kubaka igihugu na sosiyete muri rusange bifashishije ubumenyi bahawe.
Yabigarutseho kuri uyu wa 14 Gicurasi 2026 mu birori byo gusoza ku mugaragaro ku nshuro ya cyenda, ku banyeshuri 3,553 barangije amasomo mu mashami atandukanye.
Mu basoje amasomo , abakobwa bagize 30.7 % by’abarangije amasomo bose.
Minisitiri w’Intebe , Dr Nsengiyumva Justin, yashimiye aba banyeshuri bose barangije amasomo, abashimira ukwihangana, ikinyabupfura no gukora cyane bagaragaje.
Yashimiye Ababyeyi n’imiryango yabo yabafashije mu rugendo rw’amasomo banyuzemo.
Minisitiri w’Intebe yashimiye kandi abarimu b’abayobozi bose ba Rwanda Polytechnic batanze umusanzu wo kwigisha aba barangije amasomo ya kaminuza .
Yagaragaje ko Isi iri kwihuta cyane mu ikoranabuhanga no guhanga udushya, abasaba kujyana n’izo mpinduka , bagira uruhare rufatika mu kubera sosiyete igisubizo.
Yabibukije ko impamyabumenyi bahawe bakwiye kuzibyaza umusaruro ku isoko ry’umurimo, batanga ibisubizo bikenewe.
Dr. Nsengiyumva ati “ Abarangije amasomo uyu munsi ntabwo ari uguhabwa impamyabumenyi gusa. Ni urubyiruko rufite ubumenyi mu bijyanye na tekiniki bwafasha mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.”
Yakomeje ati “ Muri abantu bahanga udushya, abubatsi, abakemura ibibazo bisanisha kandi babera ibisubizo bikenewe ku isoko ry’umurimo.”
Minisitiri w’Intebe yashimye uruhare rwa Rwanda Polytechnic mu burezi n’ iterambere ry’u Rwanda binyuze mu mashami ya Enjeniyeri, ubwubatsi, ikoranabuhanga n’itumanaho, kwakira neza abantu , ubuhinzi n’ubworozi n’andi mashami.
Yagaragaje ko igihugu gifite Icyerekezo cy’iterambere cya 2050 bityo kugira ngo kibashe kugerwaho , igihugu kigomba kongera imbaraga mu mashuri y’imyuga na tekiniki .
Ati ” Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gukomeza guteza imbere amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro nk’inkingi y’iterambere ry’Igihugu. Mu gihe inganda zikomeza gutera imbere ndetse hakavuka ikoranabuhanga rishya, twizeye ko Politekiniki y’u Rwanda ndetse n’uburezi bwacu muri rusange bizakomeza kugendana n’igihe no gutanga ibisubizo ku bibazo Igihugu gifite.”
Dr Nsengiyumva yavuze ko abarangije amasomo bitezweho gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.
Ati “ Igihugu cyibitezeho gutanga umusanzu wanyu mu rugendo rw’iterambere dukomeje. Turabifuriza rero ishya n’ihirwe mu buzima bwo hanze y’ishuri no mu mirimo itandukanye muzakora kugira ngo mwiteze imbere, mushyigikire imiryango yanyu ndetse n’Igihugu muri rusange.
Yavuze ko Guverinoma izakomeza kubaba hafi Rwanda Polytechnic no kuyongerera ubushobozi
Ati “Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gushyigikira Rwanda Polytechnic no kuyongerera ubushobozi n’ibikoresho bikenewe kugira ngo ishobore kuzuza neza inshingano yahawe.”
Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP), Dr. Sylvie Mucyo, yavuze ko iyi Kaminuza izakomeza intego yayo yo guteza imbere igihugu bashyira imbaraga mu bufatanye no guhanga ibishya, kandi batanga ibisubizo bikenewe muri sosiyete.
Ati “ Hamwe n’ibyo bigira mu ishuri, babona amahirwe yo kwitabira gahunda z’ishuri, zibanda mu gushyira mu bikorwa mu buryo bufatika ibyo bize, bikabafasha kwaguka mu mitekerereze yabo, gukora kinyamwuga no kwaguka mu bumenyi.”
Akomeza ati “ Ibi bikorwa bibafasha kugerageza ubushobozi bwabo, bikabubakamo kwihangana, kwigirira ikizere, gutekereza , gusesengura no gukemura ibibazo.”
Yavuze ko Rwanda Polytechnic ibafitiye ikizere nk’bagiy kuzana impinduka zifatika mu gihugu.
Ati “ Icyerekezo cyanyu kizashingira ku bumenyingiro n’udushya mufite.Tubafitiye ikizere cyinshi. Murasabwa gutanga umusanzu ufatika mu kuzamura ubukungu, guteza imbere inganda, no kugira uruhare mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.”
Yabasabye gukoresha ubumenyi mu gukemura ibibazo bihari no gukorera imriyango yabo n’igihugu muri rusange, barangwa n’ikinyabupfura, baharanira impinduka nziza.
Kugeza ubu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rifite amashami umunani hirya no hino mu gihugu harimo; RP Gishari College, IPRC Huye, IPRC Karongi, IPRC Kigali, IPRC Tumba, IPRC Musanze ndetse na IPRC Ngoma.




UMUSEKE.RW
