Abarwanashyaka b’ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo barasabwa kugira uruhare mu kubaka umuryango muzima utarangwa n’amakimbirane.
Babisabwe ubwo abarwanyashyaka ku rwego rw’Akarere bahugurwaga ndetse berekwa uruhare rwabo mu kurengera ibidukikije.
Basabwe kugira uruhare mu kubaka umuryango ukomeye uzira ihohotera ndetse n’umwiryane.
Umwe mu barwanashyaka yavuze ko nk’abarwanashyaka ba Green Party by’umwihariko abo mu karere ka Huye ndetse no mu gihugu cyose muri rusange, bashaka u Rwanda rutekanye kandi bihera mu muryango utekanye.
Ati: “ Iyo tuvuze ibidukikije ntabwo tuba tuvuze ishyamba rikuze cyangwa iritoshye gusa. Tuba tunavuze umuturage wishimye, umuturage wariye, uwivuje bigakunda cyangwa uwize bigakunda, utaha mu muryango utuje.”
Akomeza agira ati “Turi ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, ariko ntituzabona Demokarasi mu muturage utariye, ntituzabona Demokarasi mu gihe umugore n’umugabo baraye barwana bakabyukira ku kagari ari imanza zicicikana. Icya mbere tubanza kureba ni ubuzima bw’umuturage w’u Rwanda.”
Kwitonda Aaron nawe yavuze ko bagendeye ku mpfu za hato na hato zimaze igihe zumvikana hirya no hino mu gihugu kubera amakimbirane, bagomba kujya kugira uruhare mu kubaka umuryango uhamye.
Ikindi abarwanashyaka ba Green Party bishimiye ni ikoreshwa ry’imodoka zitwara abagenzi zikoresha amashanyarazi.
Hahimana Gustave, umuyobozi w’ishyaka mu Ntara y’Amajyepfo yagaragaje ko impinduka ziri kuba mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu hifashishijwe imodoka zikoresha amashanyarazi zitangiza ikirere, zitabagoye cyane kuzisobanukirwa, kuko muri gahunda z’ishyaka basanzwe bafite harimo kugaragaza ko ko imodoka abagenzi imwe ikoresha amashanyarazi ishobora gusimbura imodoka 52.



UMUSEKE.RW
