Wei Fenghe na Li Shangfu bayobowe Minisiteri y’Ingabo mu Bushinwa bakatiwe igihano cy’urupfu gisubikiwe mu myaka ibiri bazira ibyaha bya ruswa.
Umwanzuro wasomwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Gicurasi 2026, wavugaga ko aba bombi bahoze bayoboye Minisiteri y’Ingabo bahamwa n’ibyaha bya ruswa byo kuyakira no kuyitanga ndetse no kutuzuza inshingano za kiyobozi.
Urukiko rwabahanishije igihano cy’urupfu gisubikiye mu myaka ibiri (bivuze ko mu gihe nta kindi cyaha bakora muri iyo myaka ibiri, igihano cyo kwicwa cyavujwamo icyo gufungwa burundu).
Mu Bushinwa haba itegeko rivuga ko umuntu ashobora gukatirwa igihano cy’urupfu gisubikiwe mu myaka ibiri.
Uwo muntu ahabwa imyaka ibiri yo kugororerwa muri gereza. Muri icyo gihe, ntibamwice, bagategereza kureba imyitwarire ye.
Niba muri iyo myaka ibiri agaragaweho n’ imyitwarire myiza, ntatoroke, kandi agakora imirimo ngororamuco, nyuma y’iyo myaka igihano cy’urupfu gihindurwa igifungo cya burundu.
Imitungo yabo yose nayo yafatiriwe ndetse bamburwa uburenganzira muri politiki.
Wei Fenghe yayoboye Minisiteri y’Ingabo z’u Bushinwa kuva mu 2018 kugeza mu 2023, asimburwa na Li Shangfu nawe wakuwe kuri uwo mwanya atamaze kabiri.
Amakuru y’aba bagabo bari bakomeye mu nzego z’umutekano w’u Bushinwa yakangaranyije igihugu kugeza ubwo Perezida Xi Jinping we ubwe avugiye mu ruhame ko bafunzwe bazira ibyaha bya ruswa.
MUGIRANEZA Thierry/ UMUSEKE.RW
