Umugabo n’umugore barakekwaho kwica umwana w’umuturanyi

Kamonyi: Umugabo n’umugore we barakekwaho kwica umwana w’imyaka ibiri bari basigiwe n’abaturanyi babo bagiye mu mirimo.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Mushimba, Akagari ka Gihara, Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa mbili z’ijoro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Ndayisaba Egide Jean Pierre, yabwiye UMUSEKE ko ababyeyi ba Iganze basigaga umwana wabo muri uriya muryango iyo babaga bagiye mu kazi.

Avuga ko abo babyeyi, bagarutse bavuye mu kazi batunguwe no gusanga umwana wabo w’umuhungu yapfuye.

Ati: “Amakuru arenze ayo ari mu iperereza ry’Ubugenzacyaha.”

Ndayisaba avuga ko ibi bikimara kuba, RIB yahise ifata uriya mugabo n’umugore we, mu rwego rwo kubakoraho iperereza ku cyaha cyo kwica.

Uriya mugabo n’umugore we bashinjwa iki cyaha bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Runda.

Umurambo wa Iganze B.Alain wajyanywe mu Bitaro bya Polisi biherereye ku Kacyiru kugira ngo usuzumwe.

Gitifu Ndayisaba avuga ko nta raporo bari bafite y’uko iyi miryango yombi yari mu makimbirane, ku buryo bakwihimura bakica umwana w’imyaka ibiri batagiranye ikibazo.

Akavuga ko nta kibazo na kimwe bazi cyangwa bakeka cyaba cyatumye umugabo n’umugore bakekwaho icyaha cyo kwica umwana w’umuturanyi basigiwe.

Gitifu Ndayisaba yahumurije umuryango wabuze uyu mwana, asaba ababyeyi bafite iyo myitwarire mibi kuyicikaho.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Kamonyi.

Share This Article