Mbere yo gutangira umwaka w’imikino 2026-27, ikipe ya Rayon Sports igiye gukora impinduka mu itsinda ry’abatoza bayo aho bamwe bivugwa ko bamaze kumenyeshwa ko batazakomezanya nayo.
Iyi kipe iteganya kuzitabira imikino ya CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali muri Nyakanga uyu mwaka, yabanje kujya ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ndetse ntirarivaho.
N’ubwo iri gushaka abakinnyi bazayikinira mu mwaka utaha w’imikino, iri no gutekereza ku batoza bazakorana urwo rugendo.
Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko Lomami Marcel wari muri babiri bungirije, yamaze kubwirwa ko atazongererwa amasezerano mu gihe Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ watozaga abanyezamu b’iyi kipe, bivugwa ko yabwiwe ko azajya gutoza ingimbi zayo z’abatarengeje imyaka 20.
Dusange Sacha uri muri babiri bungirije, we azongererwa amasezerano yo kugumana umwanya wo kungiriza Haringingo Francis Christian ‘Mbaya’.
Mu gihe izi mpinduka zaba zikozwe, byaba bisobanuye ko hazazanwa undi mutoza w’abanyezamu n’undi umwe uzafatanya na Sacha kungiriza.


UMUSEKE.RW
