Beulah Choir yasohoye indirimbo ihumuriza abari mu bihe bikomeye – VIDEO

Beulah Choir ADEPR GATENGA

Itsinda ry’abaririmbyi b’indirimbo zo kuramya no guhimabaza Imana, Beulah Choir ADEPR GATENGA, ryashyize hanze indirimbo nshya ryise ‘Amakuru’, igamije guhumuriza no gukomeza abantu banyura mu bihe bikomeye, ribibutsa ko Imana ishobora guhindura ubuzima n’ibihe umuntu arimo.

Ni indirimbo yagiye hanze ku wa 24 Kanama 2026 ku murongo wa You Tube w’aba baririmbyi witwa ‘Beulah Choir ADEPR Gatenga’.

Abagize Beulah Choir bavuga ko bakoze iyi ndirimbo bagamije kugeza ku bayumva ubutumwa bw’ihumure n’icyizere, cyane cyane ku bantu bari mu bigeragezo cyangwa banyura mu buzima butaboroheye.

Bati Twashakaga guhumuriza abantu bose ko Imana ibasha guhindura ibihe, kandi ko n’ubuzima umuntu arimo bushobora guhinduka.”

Muri iyi ndirimbo, Beulah Choir yibutsa umuntu uri mu bihe bikomeye ko akwiye kwihangana no gukomeza kugira icyizere, kuko ibihe bibi bitaramba iteka.

Iri tsinda risobanura ko ubutumwa bw’ihumure ari bwo bwibanzweho mu gukora ‘Amakuru’, aho amagambo agize indirimbo agamije gukomeza no guha icyizere abayumva.

Beulah Choir kandi ivuga ko imikorere yayo mu muziki imaze gutera imbere. Mu gihe cyashize, iri tsinda ryakoreshaga cyane ‘piano’, ariko ubu rimaze kubona ibikoresho bitandukanye birifasha kunoza umuziki waryo.

Rivuga kandi ko hari impinduka zabaye mu buryo bwo gufata no gutunganya amajwi, aho ubu rikoresha ikoranabuhanga n’uburyo bugezweho bigamije kuzamura ireme ry’ibihangano byaryo.

Nyuma ya ‘Amakuru’, Beulah Choir yatangaje ko ifite izindi ndirimbo ziteguye kandi ko izakomeza kuzishyira hanze mu gihe kiri imbere.

Nyura hano ureba indirimbo AMAKURU ya Beulah Choir ADEPR Gatenga:

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *