Imibiri 52 y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabonetse mu Karere ka Bugesera, yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Gashora.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard , yavuze ko kuba imyaka 32 ishize hakigaragara imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro, bigaragaza ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe.
Ati “ Kuba tugishyingura nyuma y’imyaka 32 jenoside ihagaritswe, ni kimwe mu byerekana ubukana yakoranywe, igihombo igihugu cyagize ariko no kudatanga amakuru byuzuye byakurikiye inzira turimo y’ubumwe n’ubwiyunge.”
Akomeza ati “ Ibi ntibiduca intege ahubwo bitwongerera imbaraga n’umukoro dufite cyane cyane uwo kwigisha urubyiruko.”
Meya Mutabazi yakomeje abarokotse n’abanyarwanda muri rusange, ababwira yuko batari bonyine.
Uhagarariye imiryango y’abashyinguye mu cyubahiro , Nkurunziza Pierre Damien, uzwi cyane nka Maji Maji, nawe yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe .
Yashimiye igihugu ko cyababaye hafi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kuba kuri ubu bongeye kubona imibiri igashyingurwa mu cyubahiro
Ati “ Uyu munsi wa none turashima Imana ko iyi mibiri y’abacu bose isubijwe agaciro uyu munsi , ni umunsi umuntu adashobora kwibagirwa, utabura ishimwe rikwiye igihugu ku bw’imbaraga igihugu cyakoresheje kugira ngo ibintu byose bigende neza. “
Yashimiye abagize uruhare rwo kuranga ahari imibiri ndetse n’abandi batumye iki gikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri kigenda neza.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Bugesera, Bankundiye Chantal , yavuze ko kubera imiyoborere myiza ihari , abarokotse jenoside bongeye kugira ubuzima, ashimangira ko nta jenoside izongera kubaho ukundi mu Rwanda.
Bankundiye yashimiye ubuyobozi bw’igihugu uburyo buzirikana abacitse ku icumu rya Jenoside.
Ati “Uyu munsi turibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi,Abanyamuryango ba IBUKA turashima ubuyobozi bw’igihugu cyacu kuko uyu munsi turabyita icyacu kuko tubyemerewe. Turashimira leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda by’umwihariko Perezida Kagame, uruhare rukomeye rutaziguye yagize kandi kugeza n’ubu ubuzima bwacu turacyarubona, turacyaruzirikana ndetse tubifata nk’umwihariko. Uburyo dufatwa amaboko,dukomezwa kugira ngo tudasubira mu rupfu twabayemo.”
Bankundiye yavuze ko nubwo hari ibyo nka IBUKA bishimira, basaba ko urwibutso rwa Gashora na Ruhuha zavugururwa , hagakorwa ahashyingurwa imibiri.
Depite MUKANDANGA Speciose, wari umushyitsi Mukuru, yavuze ko Abanyarwanda bakwiye guha agaciro kwibuka kuko ari umwanya wo gusubiza agaciro abakabambuye.
Yongeyeho ari n’umwanya wo kwigisha abakiri bato amateka yabaye mu Rwanda.
Ati “ Ni umwanya mwiza wo guha agaciro abacu no kuzirikana ko amateka y’igihugu cyacu atazibagirana. Iyo twibuka ni ugutekereza, ni no gushimangira ubumuntu dusangiye ndetse n’indangagaciro z’umuryango nyarwanda twatakaje. Ni inshingano kandi abakiriho guha agaciro Abatutsi bishwe kuko bambuwe ako gaciro. “
Yakomeje avuga ko Abanyarwanda bakwiye guhaguruka , bakarwana urugamba rw’abantu bashaka guhakana jenoside no kuyipfobya.
Yongeyeho ko ababyeyi bakwiye gutoza ubumwe ubumwe n’indangagaciro z’umuco nyarwanda abakiri bato.
Mu karere ka Bugesera hari inzi inzibutso enye zirimo urwa Nyamata, Ntarama, Ruhuha na Gashora.
Iyi mibiri yabonetse mu Mirenge ya Gashora na Rilima ikaba yashyinguwe mu rwibutso rwa Gashora ruruhukiyemo imibiri 5229 .




UMUSEKE.RW
