Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yakije umuriro kuri Odrek Rwabwogo, usanzwe ari Muramu we kuko yarongoye mushiki we Patience Museveni, amubwira ko atamubara nka muramu we ko kandi azamufunga bimworoheye, amushinja imikorere mibi y’uwego ayoboye.
Ni mu butumwa bwinshi Gen.Muhoozi yanditse ku rubuga rwa X kuri uyu Gatanu tariki ya 28 Kanama 2026, ubwo yanengaga Komite ngishwanama ya Perezida Museveni ku bijyanye no kohereza ibicuruzwa mu mahanga n’iterambere ry’inganda (PACEID).
Muhoozi amaze agiye ashinja iyi Komite imikorere mibi ndetse no kumungwa na ruswa.
Kuri X uyu Mujenerali w’inyenyeri enye akaba n’Umujyanama wa Se mu bikorwa bya Gisikrikare byihariye yatangaje ko asheshe iyi Komite isanzwe iyoborwa na Odrek Rwabwogo, akaba n’umukwe wa Perezida Museveni ko ndetse ingengo y’imari yagenerwaga n’inshingano zayo byimuriwe mu kwiswe ‘Operation Wealth Creation’.
Ati “ Ibi biratangira kubahirizwa aka kanya kandi ibijyanye n’umwanya wa Odrek biraganirwaho. Turaza guha isomo abo biyita ‘baramu bacu’.”
Yasobanuye ko uyu Odrek ababyeyi be ari bo bamumuhatirije ko we atigeze amwemera.
Ati “ Edwin ni we muramu wenyine rukumbi mfite . Ababyeyi bagomba kwiga kumva ibitekerezo by’abahungu babo.
Yavuze ko niba Odrek yibwira ko azihisha ku kuba yarashakanye na mushiki wa Muhoozi yibeshya.
Ati “ Gufunga Odrek ni i cyo kintu cyoroshye kurusha ibindi byose nigeze gukora. Nzabikora.
Komite ya PACEID yasheshwe na Gen. Muhoozi yari yarashinzwe na Perezida Museveni mu 2022 agamije ko yafasha mu gushaka aho Uganda izajya yohereza ibicuruzwa mu mahanga.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Ibibera muli Afrika henshi birasekeje.Uyu mugabo,ni minister of Defense.Ni gute akuraho abayobozi ba gisivile?? Byerekana ko ariwe usigaye ategeka igihugu ?? Nta gushidikanya ko azasimbura se kuba president.Gusa ku isi yose,ni hacye cyane usanga igihugu kiyobowe neza.Reba ibyo Putin na Trump bakora.Biteye agahinda.Amaherezo azaba ayahe? Imana iteganya gukuraho ubutegetsi bw’abantu,ikabuha Yesu.Ibyo bizaba ku munsi yagennye witwa umunsi w’imperuka.Niwe uzahindura isi paradizo,ibibazo byose byananiye abayobozi b’isi akabikuraho byose,harimo urupfu.Yerekanye ko abishoboye igihe yali ku isi,ubwo yazuraga abantu benshi,agakiza abamugaye n’abarwayi batabarika.Yerekanaga uburyo azayobora isi nagaruka.Haranira kuzaba muli iyo paradizo,ushaka imana cyane,utibera gusa mu gushaka ibyisi.Nicyo imana igusaba.
Sorry.Ntabwo Gen. Muhoozi Kainerugaba ari minister w’ingabo,ahubwo ni Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda.Ntibitangaje ko umuntu ashwana na muramu we.Buliya hari ibyo bapfa tutazi byihishe inyuma.Gusa imana idusaba Gukunda abo tutumvikana.Kwangana cyangwa guhangana ni icyaha mu maso y’imana.Ibyo byatubuza ubuzima bw’iteka no kuzuka ku munsi wa nyuma bizahabwa abumvira imana.