Abarenga 7,000 barakekwaho gukopera ibizamini bya Leta

Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC,yatangaje ko abanyeshuri 7188 bakekwaho gukopera ibizamini bya Leta  bisoza amashuri abanza n’Icyiciro cya Mbere cy’Ayisumbuye mu mwaka wa 2025/2026.

Minisiteri y’Uburezi kuwa 20 Kanama 2026 yashyize hanze amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza n’abo mu cya Mbere cy’Ayisumbuye.

MINEDUC yavuze ko abanyeshuri batsinze ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026 biyongereye, aho abatsinze amashuri abanza bavuye kuri 75,6% bagera kuri 88,21%, mu gihe mu cyiciro rusange abatsinze ari 85,7%.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko ibizamini bisoza amashuri abanza byakozwe mu ntangiriro za Nyakanga 2026, byitabirwa n’abakandida 277.579. Muri bo, abakobwa bari 55,65%, naho abahungu bakaba 44,35%.

Hari abakopeye bakekwa…

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko nyuma yo gutangaza amanota, hari abandi amanota yabo atashyizwe hanze bitewe nuko bakekwaho ibikorwa byo gukopera.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, mu kiganiro na RBA, yavuze ko ko kugeza ubu hari abanyeshuri  7188 amanota yabo atasohotse kuko bakekwaho gukopera cyangwa gukopeza.

Ati Amanota yaratangajwe ndetse ashyirwa no hanze kugira ngo ababyeyi babashe kuyabona.Nkuko bisanzwe bigaragara,hari igihe haba ibibazo by’imikorere mibi,gukopera cyangwa se gukopeza.Iyo ibibazo bigaragaye,amanota y’abo bana bagaragayeho iyo myitwarire ntabwo atangazwa kugira ngo habe iperereza rireba impamvu,hemezwe ko gukopera no gukopera byarabaye.”

Yakomeje ati “Abatarabona amanota bivuga ko bari muri cya gice twavuze cy’abana bitwaye nabi,bishoboka kuba barakopeye cyangwa barakopeje.Abo dukoraho iperereza ni 7188.Barakekwaho kuba barakopeye ibizamini bya Leta.”

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yavuze ko iperereza rigikomeje ndetse kuwa mbere tariki ya 1 Nzeri 2026, hazatangazwa ibyavuye mu iperereza.

Ati “Kuwa kwa mbere ntabwo bizagera icyo gihe bitarakemuka. Icyo gihe Amanota azatangazwa,amenye aho ahagaze.”

MINEDUC ivuga ko  hari sisiteme ikoreshwa mu gutahura abana bakopeye ibizamini.

Gusa ivuga ko kenshi usanga abana bakoreye ikizamini ahantu hamwe banditse bisubizo bimwe kandi ari amakosa ari amwe  bigatuma umuntu ukosora abasha gutahura uwakopeye.

Ati “ Uburyo dukurikirana bituma tubibona.Sisiteme iratugaragariza iyo habayeho ikibazo,tugahita tubibona.”

Abakopeje bo bizagenda gute?

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko abarezi bo bazagaragarwaho gukopeza abana byo bazabibazwa mu mategeko.

Ati “ Aba ibihano ntabwo ari ibya MINEDUC,ahubwo n’ibihano by’inzego zishinzwe kugenza ibyaha.Uwo aba yakoze ibyaha bikurikiranwa n’amategeko, akabyishyuzwa.Abo ibihano byabo biraremereye kurusha kubona zero mu kizamini.”

Ibizamini bisoza amashuri abanza byakozwe mu ntangiriro za Nyakanga 2026,byitabirwa n’abanyeshuri 277,452. Aba barimo abakobwa 154.353 n’abahungu 123.179.

Ibisoza icyiciro rusange byitabiriwe n’abanyeshuri 149.533 bikaba byarakozwe hagati muri Nyakanga uyu mwaka.

UMUSEKE.RW

 

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *