Umujyi wa Kigali wafatiye ibihano igaraji na parikingi y’imodoka byitwa ‘Parking Car Garage’ biherereye i Nyabugogo nyuma y’amashusho yagaragaye y’ibizi byanduye byoherejwe mu muvu w’imvura iherutse kugwa i Kigali.
Itangazo Umujyi wa Kigali wasohoye rivuga ko umenyesha abantu bose ko igaraji na parikingi y’imodoka byitwa ‘Parking Car Garage’ biherereye Nyabugogo, inyuma y’lsoko rya ‘Nyabugogo Modern Market’, byafunzwe nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe ku wa Gatatu, tariki ya 16 Nzeri 2026.
Ubugenzuzi bwagaragaje ibibazo bikomeye mu isuku n’imicungire y’amazi yanduye, birimo kurekurira umwanda wo mu biherero muri ruhurura ya Mpazi. Bityo, mu rwego rwo kurengera ubuzima n’umutekano by’abahakorera n’abakorera hafi yaho, no kubungabunga ibidukikije, hafunzwe.
Ku bantu bafite ibintu byabo muri ‘Car Parking Garage’ basabwe kubikuramo bitarenze ku wa Gatanu, tariki ya 18 Nzeri 2026, kuko nta gikorwa cy’ubucuruzi cyemerewe kongera kuhakorerwa.
Umujyi wa Kigali uvuga ko ukomeje gukora ubugenzuzi mu nyubako zose, cyane cyane izikoreramo cyangwa izituwemo n’abantu benshi, kandi urasaba ba nyir’inyubako n’abakora ibikorwa by’ubucuruzi kubahiriza ibisabwa mu bijyanye n’isuku n’imicungire y’amazi yanduye, mu rwego rwo kurengera ubuzima n’umutekano by’abaturage no kubungabunga ibidukikije.
Ntabwo hamenyeshejwe igihe gufunga Parking Car Garage’ bizamara.
UMUSEKE.RW
