Amajyepfo: REG yagize icyo ivuga ku ibura ry’umuriro w’amashanyarazi rya hato na hato rimaze iminsi, abakoresha moto z’amashanyarazi bamwe bahagaritse akazi kubera kubura umuriro.
Bamwe mu batuye mu Ntara y’Amajyepfo, cyane cyane mu Turere twa Huye, Nyanza na Gisagara, bavuga ko bamaze hafi ibyumweru bitatu bahanganye n’ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi cyangwa akaza mu gihe gito ubundi akongera akabura.
Aba baturage bavuga ko iki kibazo kigenda kirushaho gukomera, aho hari igihe umuriro umara amasaha menshi wagiye, ndetse rimwe na rimwe ukagaruka mu gihe gito, ugahita wongera ukabura.
Abakora imirimo ikenera umuriro w’amashanyarazi bavuga ko ibi byahungabanyije ibikorwa byabo bya buri munsi. Nk’abakoresha moto z’amashanyarazi bo bavuga ko bamwe bamaze guhagarika akazi kubera kubura aho bazishyiriramo umuriro.
Iki kibazo bamwe mu baturage bavuga ko cyatangiye gahoro gahoro, umuriro ukagenda ubura mu gihe gito, ariko uko iminsi yagiye ishira, igihe umara udahari kikagenda cyiyongera.
Bamwe mu batuye muri Huye, Nyanza na Gisagara bavuga ko hari aho umuriro umara amasaha menshi utagaruka, ndetse hari n’igihe umunsi ushira utaragaruka, cyangwa ukagaruka mu gihe gito cyane.
Aba baturage bavuga ko bibaza icyaba cyarateye iki kibazo, cyane ko aho kuba cyakemuka uko iminsi ishira, bo babona gikomeza gukomera.
Umwe mu bakoresha moto z’amashanyarazi witwa Muragije Anaclet yagize ati: “Uyu muriro umaze igihe warabuze iyo uje nabwo umara igihe gito cyane.twabuze umuriro mu moto yacu none ubu ntidukora , kandi iyo tudakoze nta mafaranga tubona yo gutunga imiryango.”
Yaba abakora akazi k’ubucuruzi, gutwara abantu n’ibintu hakoreshejwe moto z’amashanyarazi ndetse n’ibindi bikorwa by’abaturage bavuga ko iki kibazo cyahungabanyije imikorere yabo, kuko ibikorwa byabo bimwe byahagaze.
Umuvugizi wa REG, Zawadi Geoffrey, avuga ko ikibazo na bo kibahangayikishije, ariko ko hari ibikorwa biri gukorwa mu rwego rwo kugishakira igisubizo.
Ati: “Ikibazo kimaze iminsi kigaragara turimo kureba uko cyakemuka ku buryo burambye. Turihanganisha abakiliya bacu byagizeho ingaruka. Ni ibibazo bya tekiniki biri gutuma umuriro ubura ariko turi kubishakira ibisubizo kugirango bikemuke mu buryo burambye.’’
Abaturage muri rusange bavuga ko bifuza ko ikibazo cy’amashanyarazi gikemuka vuba, kuko kutayabona cyangwa kuyabona mu gihe gito bidahungabanya gusa imirimo yabo, ahubwo binagira ingaruka ku bikorwa bitandukanye by’ubuzima bwa buri munsi.
Mu bahangayitse harimo ibigo by’amashuri bikenera umuriro uhoraho kugira ngo abanyeshuri babashe kwiga.
UMUSEKE.RW

