Uwahoze ari umunyamakuru mu Rwanda yagizwe Umwami

Edward Rukidi Kijanangoma yagizwe Umwami w’Ubwami bwa Tooro muri Uganda

Igikomangoma Edward Rukidi Kijanangoma wakoze itangazamakuru mu bihugu bya Uganda n’u Rwanda yagizwe Umwami w’Ubwami bwa Tooro muri Uganda.

Umuryango w’ibwami wanze uwo mwanzuro uvuga ko ugamije kubacamo ibice.

Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Nzeri 2026, nyuma y’uko mu kwezi kwashize ubu Bwami bwapfushije Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV watangiye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika azize uburwayi bwa kanseri.

Edward Rukidi Kijanangoma wabaye Umwami wa Tooro akomoka mu muryango w’ibwami kuko asanzwe ari n]umuhungu w’Igikomangoma Christopher Paul Kijanangoma akaba n’umwuzukuru w’Umwami George David Rukidi Kamurasi III.

Edward Rukindi yari asanzwe ari umunyamakuru usoma amakuru ku Gitangazamakuru cya UBC muri Uganda yakozemo imyaka myinshi nk’umunyamakuru w’ibiganiro ndetse n’umutokozi w’inkuru.

Yakoze itangazamakuru kandi mu Rwanda aho yakoze mu Rwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru rukitwa (ORNFOR) hagati ya 2009 na 2011.

Iyimikwa rye ryatunguranye kuko atari umwana w’umwami cyangwa se murumuna w’umwami Oyo watanze.

Ruth Komuntale, usanzwe ari mushiki w’Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV yavuze ko batunguwe no kwimikwa kwa Edward Rukidi kuko bigamije kubacamo ibice.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article