RUHANGO: Manirarora John, umuyobozi ushinzwe umutekano muri umwe mu Midugudu yo mu Karere ka Ruhango, yatemwe n’abateka kanyanga, ajya muri koma.
Byabereye mu Mudugudu wa Nyarunyinya, mu gishanga gihuza Akagari ka Rwinyana n’aka Gitisi, mu Murenge wa Bweramana.
Manirarora, ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Runyinya, yajyanye n’irondo saa kenda za nijoro mu rwego rwo gukumira abateka kanyanga. Baramwirukankana baramufata ndetse baramutema bikomeye.
Umwe baturage yagize ati: “Batemye umutwe, ku kanwa n’inyuma mu mugongo. Bari baragambiriye kumugirira nabi kubera ko yababangamiraga.”
Uyu muturage avuga ko abatetsi ba kanyanga baba bitwaje intwaro gakondo, ku buryo n’inzego z’ibanze zo mu Mudugudu zibatinya.
Akavuga ko hari n’abanga gutanga amakuru y’abo bantu kugira ngo batabimenya bakabagirira nabi.
Bagenzi be bahamya ko iyo ugerageje kubatangaho amakuru baguhiga bashaka kukugirira nabi, bikaba bibatera ubwoba.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko Polisi yamenye amakuru y’uko hari itsinda ry’insoresore ziteka kanyanga ryatemye ushinzwe umutekano mu Mudugudu, ko yatangiye kubashakisha kugira ngo baryozwe ibyo bakoze.
Ati: “Ayo makuru Polisi yarayamenye, ijyayo ihafatira litiro 18 za kanyanga batekaga, ariko abayicuruza baracika.”
Polisi igira inama abaturage bakora ibyo bikorwa kubicikaho, kuko bihungabanya umutekano n’ituze rya rubanda.
Bamwe mu baturage bavuga ko usibye aho batekera kanyanga, hari n’ahandi hatandukanye muri Gitisi, Rwinyana na Rugogwe ho mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza.
Manirarora John arembeye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza (CHUB), nk’uko abo baturage babihamya.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango

