Ousmane Sonko uherutse kwirukanwa ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe muri Senegal, yagarutse ku mu buyobozi aho yatowe nka Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’icyo gihugu.
Nyuma y’iminsi itatu Perezida Bassirou Diomaye Faye, yirukanye Ousmane Sonko ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa 26 Gicurasi 2026, yatorewe kuyobora Inteko ishinga amategeko y’igihugu cya Senegal n’amajwi 132 kuri 165.
Ibi ntibyatunguranye kubera ko ishyaka rye, PASTEF rifite imyanya 130 kuri 165 y’abadepite.
Sonko yongeye kugirwa umudepite, ibyo uruhande rundi ruvuga ko ari ukurenga ku mategeko ajyenga imikorere y’Inteko.
Mu ijambo rye, Sonko yasobanuye ko Inteko “izakoresha imbaraga zose ifite ariko mu buryo bushyize mu gaciro.”
Yavuze ko yitandukanyije na Minisitiri w’Intebe mushya Ahmadou Al Aminou Lô washyizweho na Perezida Faye, avuga ko badahuza ibitekerezo ku ifaranga n’imyenda igihugu kirimo.
Sonko yasimbuye El Malick Ndiaye weguye igihe Perezida yari amaze kwirukana Minisitiri w’Intebe akaba na Perezida wa PASTEF.
Uyu mwanya Sonko yatorewe ababikurikiranira hafi, babona ko uzatuma arushaho guhangana cyane na Perezida Bassirou Diomaye Faye bahoze ari inshuti ariko ubu bakaba badacana uwaka.
Amahari yaganje ubucuti – Perezida wa Senegal yirukanye Minisitiri w’Intebe

UMUSEKE.RW
