Umuhanda Ngoma- Ramiro uzaba wuzuye mu mezi 12  

Umuhanda wa Ngoma- Ramiro uzaba wuzuye mu mezi 12

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ibikorwaremezo, Eng Uwihanganye Jean de Dieu, yatangaje ko nubwo umuhanda wa kaburimbo Ngoma-Ramiro  wadindiye , kuri ubu ugeze ku kigero cya 66%,  leta igiye gukora ibishoboka byose ukihutishwa ku buryo mu mezi 12 waba warangiye.

Yabitangaje mu kiganiro Minisitiri w’Intebe ,Dr. Nsengiyumva Justin, yagiranye n’abanyamakuru cyagarutse ku ngingo zitandukanye zireba igihugu.

Muri icyo kiganiro, kimwe mu cyagarutsweho n’itangazamakuru ni umuhanda wa Kaburimbo Ngoma- Ramiro ikorwa ryawo ryadindiye.

Umuhanda wa kaburimbo Ngoma-Ramiro ni umwe mu mihanda imaze igihe kinini yubakwa aho kuri ubu kuva Bugesera ugera mu Gishanga cya Gashora gihana imbibi na Ngoma imirimo yarangiye neza ariki ikindi gice kigana mu karere ka Ngoma ntikirarangira.

Ni umuhanda watangiye kubakwa mu Ukwakira 2021 ureshya na kilometero 52, aho uzuzura utwaye miliyari 64 Frw ndetse byari byitezwe ko  wari kuba warangiye  mu 2023.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu, yatangaje ko hagiye gukorwa imirimo yo kuwihutisha ku buryo mu mezi 12 waba warangiye.

Ati “ Ku kijyanye n’umuhanda wa Ngoma- Ramiro , navuga ko  ubu  nibyo koko waradindiye ariko  hari gahunda zo kuwihutisha . Ugeze 66% wose hamwe. Ibisigaye ni ugushyiramo kaburimbo. Gahunda zirimo cyane ni ugutunganya igishanga kirimo zirahari ku buryo twizeye yuko mu gihe cy’amezi 12 waba wararangiye kandi umeze neza.”

Mu Ugushyingo umwaka ushize,ubwo Abadepite bagize Komisiyo Ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta, PAC, bagiranaga ibiganiro na Minisitiri w’Ibikorwaremezo ari kumwe n’Umuyobozi wa RTDA,bagaragaje impungenge bafite ku mihanda yubakwa ariko igatangira kwangirika nyuma y’imyaka mike imaze kubakwa.

Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA, kivuga  ko ingorane zari ziri mu kubaka uyu muhanda zirimo kwishyura abaturage zamaze kurangira aho abari barabariwe bwa mbere bamaze kwishyurwa mu gihe ikindi gice cyabariwe nyuma ngo amafaranga yo kubishyura yamaze kuboneka.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Sake, bavuga ko uyu muhanda wa kaburimbo bawitezeho impinduka nyinshi zirimo kongerera ubutaka bwabo agaciro no koroshya ubuhahirane n’abatuye mu Karere ka Bugesera.

Guverinoma y’u Rwanda yahaye ikiganiro itangazamakuru
Hari igice cyamaze gushyirwamo kaburimbo
Hasigaye gushyiramo kaburimbo
Imirimo yo gutunganya igishanga niyo iri gukorwa

UMUSEKE.RW

Share This Article