Congo yemeje igitero kibasiye ikibuga cy’indege cya Kisangani

Bimwe mu bikorwa remezo byo ku kibuga cy'indege i Kisangani byangijwe na drone

Guverineri w’Intara ya Tshopo, Paulin Lendongolia Lebabonga yemeje ko ikibuga cy’indege cya Kisangani cyarashweho bombe 9 “n’umwanzi”, ariko ko imirimo isanzwe y’indege zihaguruka cyangwa izikigwaho yasubukuwe.

Ku cyumweru mu masaha y’umugoroba nibwo drone yarashe ku kibuga cy’indege cya Kisangani, amakuru avuga ko igitero cyari kigambiriye gusenya ibiro bikoreshwa mu kugaba ibitero bya drone mu duce tugenzurwa na AFC/M23.

Nyuma y’icyo gitero, inzego z’umutekano ziyobowe na Guverineri Paulin Lendongolia Lebabonga zakoze inama y’igitaraganya yo kureba ibyangiritse.

Paulin Lendongolia Lebabonga yavuze ko nta muntu wakomerekeye cyangwa ngo asige ubuzima muri kiriya gitero, ndetse ko n’ibyangiritse mu bikorwa remezo Atari byinshi.

Yagize ati “Umwanzi yashatse kudutera akoresheje drone atera misile, nta muntu wapfuye, ntabwo twagize ibikorwa remezo byinshi byangiritse. Turabwira umuryango mpuzamahanga ko iki kibuga cy’indege Atari icya gisirikare ari icya gisivile.”

Yavuze ko ari ku nshuro ya kane iki kibuga cy’indege gitewe.

Kuva ku wa Mbere ikibuga cy’indege cya Bangboka i Kisangani, mu Ntara ya Tshopo, cyongeye gusubukura ibikorwa bisanzwe nyuma y’uko ku cyumweru cyari gifunze.

Sosiyete y’indege CAA yasubitse urugendo rwari ruteganyijwe ku cyumweru kugeza kuri uyu wa kabiri nk’uko Radio Okapi ibitangaza “kubera impamvu zijyanye n’umutekano”.

Amakuru avuga ko ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere ryaranzwe n’ubwoba n’ibitero i Kisangani. Nyuma yigitero cya mbere bivugwa ko cyabaye nyuma ya saa sita, ibindi bitero byakomeje hafi isaha yose nimugoroba.

Ibisasu byarashwe na drone biyobowe n’intwaro yo mubwoko bwa laser, bivugwa ko byibasiye ikibuga cy’indege cya Bangboka, cyakora Radio Okapi ivuga ko ubwirinzi bwo mu kirere bw’ingabo za Congo, FARDC bwabirashe bimwe bitaragwa bigabanya ibyago byari guteza.

Nta tangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bwa Congo bwa gisivile cyangwa ubw’ingabo kugira ngo risobanure neza ibyo bitero, cyangwa ababikoze.

Intambara ibera muri Congo muri iyi minsi yafashe intera aho ingabo za Leta n’abazishyigikiye barimo Wazalendo n’ingabo z’Uburundi bagabye ibitero simusiga muri Kivu ya Ruguru no muri Kivu y’Amajyepfo ndetse ibyo bitero bikaba bivanzemo na drone.

Ubwirinzi bw’ikibuga cy’indege cya Kisangani bwarashwe – AMAFOTO

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *