Muri ADEPR imiryango hafi 200 yakoreye ubukwe rimwe – AMAFOTO

Muri ADEPR imiryango hafi 200 yakoreye ubukwe rimwe

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaï, yasezeranyije imiryango 190 yari isanzwe ibana  itarasezeranye.

Ni igikorwa cyabaye ku cyumweru tariki ya 23 Kanama 2026, muri ADEPR Paruwasi ya Remera. Muri yo, 96 yabanje gusezerana mu rwego rw’amategeko.

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaï, yavuze ko icyemezo bafashe cyo gusezerana no kubana mu buryo bwemewe ari kiza ngo kuko Imana ari yo yatangije umushinga wo kubana nk’umugabo n’umugore.

Ati “ Hari Imana yatangije uyu mushinga, hari Imana iri kumwe namwe kandi izakomeza kubana natwe kandi Imana ikora ibirenze ibyo abantu bakora.”

Akomeza ati “Abageni turabakiriye mwese.Iyo mubarebye, muhita mubona uko mu ijuru tuzasa. Mu ijuru tuzaba dusa neza cyane. Mu ijuru hazaba hari umukwe n’umugeni gusa.”

Pasiteri Ndayizeye yabashimiye intambwe bateye yo gushyingiranwa mu buryo Imana yishimira.

Ati “Turashimira abageni bacu ko bemeye ubutumwa kandi bakabwizera, kandi bakemera kumva ko bagomba gutera iyi ntambwe yo gushyingirwa mu buryo bwemewe n’amategeko.Ariko mukanumva ko uyu munsi mukwiye kuza imbere y’Imana, kugira ngo muhabwe iyi nshingano kandi munahabwe umugisha n’Uwiteka.”

Ubusanzwe mu Itorero rya ADEPR kubana n’umuntu mudasezeranye bifatwa nk’icyaha ndetse n’Itorero iyo rimenye umuntu wakoze ibyo, rimuhagarika mu murimo uwo ari wo wose yakoraga mu rusengero.

Gusa ubuyobozi bushya bwa Ndayizeye Isaï, bushishikariza abanyetorero gusezerana mu buryo bwemewe, haba mu mategeko y’u Rwanda n’imbere y’Imana.

ADEPR ivuga ko iyi Iyi gahunda ikorwa  hagamijwe kubaka umuryango uzira amakimbirane.

Iyi miryango imwe yabanje gusezerana mu buryo bw’amategeko ,ibona gusezerana imbere y’Imana
Yiyemeje gutangira urugendo rushya mu buryo bwishimirwa n’Imana

UMUSEKE.RW

 

Share This Article