Perezida Kagame yaganiriye na Visi Perezida wa Ghana

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Visi Perezida wa Ghana, Prof. Jane Naana Opoku-Agyemang, baganira ku mubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, kuri uyu wa kabiri tariki 25 Kanama 2026, byanditse ko Visi Perezida wa Ghana ari i Kigali, aho yitabiriye Inama Nyafurika ku kuvugurura no guhindura imyumvire iganisha ku iterambere ry’Umugabane wa Afurika n’abawutuye,  ‘Africa Mindset Reset Forum 2026’.

Village Urugwiwo iti “Ibiganiro byabo byagarutse ku mubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Ghana, ndetse n’intumbero ihuriweho yo guteza imbere ihinduka ry’ubukungu bw’Afurika.”

Umukuru w’Igihugu kandi yakiriye Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, AfDB [African Development Bank] Dr. Sidi Ould Tah,  nawe witabiriye Inama Nyafurika ku kuvugurura no guhindura imyumvire iganisha ku iterambere ry’Umugabane wa Afurika n’abawutuye.

Baganiriye ku bufatanye bw’u Rwanda na AfDB Group, hibandwa ku kureba uko hakwihutishwa gahunda z’iyi banki zo guteza imbere inzego zirimo ishoramari, iterambere ry’ubukungu ndetse n’iterambere rya Afurika muri rusange.

Umukuru w’Igihugu kandi yakiriye Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, AfDB [African Development Bank] Dr. Sidi Ould Tah
Share This Article