Amakuru mashya ku bwato bwa Congo bwahiriye muri Tanzania

Ubwato bwafashwe n'inkongi bupakira amavuta

Impanuka y’ubwato butwara amavuta bwa Congo, yaguyemo abantu batandatu, kugeza ubu umuntu umwe yaburiwe irengero.

Mu cyumweru gishize, ku wa Gatanu tariki ya 28 Kanama, 2026 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho y’ubwato bushya, ndetse abari hafi yabwo bavuga ko hahiriyemo abantu.

Iyi mpanuka yabereye ku cyambu cya Kigoma muri Tanzania, ku nkombe z’Ikiyaga cya Tanganyika.

Radio Okapi ivuga ko abagizweho ingaruka n’iyi mpanuka bose bari abakozi b’ubwato, nk’uko byatangajwe n’abayobozi b’icyambu.

Ikigo gishinzwe ibyambu byo ku Kiyaga cya Tanganyika muri Tanzania, kivuga ko iyi mpanuka yatewe n’ikibazo cya tekiniki.

Amakuru avuga ko inkongi yatangiye ku bwato igihe bwarimo bupakira lisansi.

Christian Kitungwa, Guverineri w’Intara ya Tanganyika, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yemeje ko inkongi yatangiriye imbere mu bwato mbere y’uko buturika.

Edward Mabula, umuyobozi w’ibyambu byo ku Kiyaga cya Tanganyika, yatangaje ko imirambo itandatu yamaze kuboneka.

Ibikorwa byo gushakisha umukozi w’ubwato wa nyuma wabuze birakomeje.

Iri turika ryateje kwangirika gukomeye ku mutungo, ndetse ubwato MV Pacifique bukorera mu mazi y’Ikiyaga cya Tanganyika buribira.

Ubwato MV Pacifique bukora ingendo hagati y’icyambu cya Kalemie muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’icyambu cya Kigoma muri Tanzania.

Nk’uko bigaragazwa n’urwego rushinzwe iby’ubwato i Kalemie, buriya bwato bwakoreshwaga mu gutwara lisansi gusa.

Biteganyijwe ko abayobozi bazatanga ibisobanuro birambuye ku byateye iyi nkongi n’iturika igihe iperereza rizaba ryarangiye.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *