Afurika yasabwe kongera umusaruro n’ubwiza bw’ifumbire

Umuyobozi Mukuru wa Solidaridad muri Afurika y’Epfo, Dr. Jonathan Atkinson, yasabye ibihugu bya Afurika kongera ubushobozi bwo gukora ifumbire nziza n’ibindi bikoresho by’ubuhinzi, kugira ngo birusheho guhangana n’izamuka ry’ibiciro ry’ibiribwa ku isoko mpuzamahanga.

Dr. Atkinson yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, aho yitabiriye Africa Food Systems Forum 2026, iri kubera i Kigali kuva ku wa 31 Kanama kugeza ku wa 4 Nzeri 2026.

Yavuze ko Afurika ikwiye kurushaho gukoresha ibikoresho biboneka ku mugabane, ari na ko yongera ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bishobora guturuka ku masoko mpuzamahanga.

Ati: “Hari ibintu bibiri by’ingenzi: kongera ubushobozi bwo gukora ifumbire yacu no kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ihungabana rituruka ku masoko mpuzamahanga.”

Yagaragaje kandi ko ikibazo Afurika ifite atari ukubura ifumbire gusa, ahubwo n’ubuhinzi bwo kuri uyu mugabane bugihura n’imbogamizi zo kutabona ibikoresho bihagije bituruka hanze yawo.

Yavuze ko kongera ubushobozi bwo gukora ifumbire bisaba ubufatanye hagati ya za Guverinoma n’abikorera, ndetse n’imikoranire hagati y’ibihugu.

Ati: “Niba dushaka kwigenga mu bijyanye no kubona ifumbire, abikorera bagomba gushoramo imari.”

Solidaridad igiye gufasha abahinzi 260,000 kwiteza imbere

Dr. Atkinson yavuze ko ingamba nshya za Solidaridad z’imyaka itanu, zizashyirwa mu bikorwa kuva mu 2026 kugeza mu 2030, zigamije kugera ku bahinzi 260,000 bakizamuka n’abahinzi bato bo muri Afurika y’Amajyepfo.

Izi ngamba zizibanda kandi ku kongera uruhare rw’urubyiruko n’abagore mu buhinzi.

Yavuze ko kubona amafaranga yo gushora mu buhinzi bikiri imbogamizi, cyane cyane kubera izamuka ry’ibiciro by’imbuto, ifumbire n’imiti ikoreshwa mu buhinzi.

Yongeyeho ko Solidaridad ifasha abahinzi mu kuhira imyaka, kubona imbuto zihanganira amapfa, kubika no kwamamaza umusaruro, ndetse no gushora mu bikoresho by’ubuhinzi.

Izi gahunda ziri gukorwa muri Zambia, Mozambique na Malawi.

Dr. Atkinson yashimangiye ko Africa Food Systems Forum 2026 ari umwanya wo guhuriza hamwe ibihugu, kurebera hamwe ibibazo bihuriyeho no gushakira hamwe ibisubizo.

Solidaridad iri gukoresha iyi nama mu gushimangira ubufatanye n’ibihugu, abaterankunga, ibigo by’ubushakashatsi n’abandi bafatanyabikorwa, birimo ICRISAT.

Umuyobozi Mukuru wa Solidaridad muri Afurika y’Epfo, Dr. Jonathan Atkinson

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *