Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) rikorera mu mujyi wa Kigali, ryatangaje ko kuva tariki ya 1-3 Nzeri 2026, ryafashe abantu batanu bacuruzaga urumogi barukuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakaruzana mu Rwanda.
Polisi ivuga ko aba bafashwe, bafatanywe urumogi udupfunyika 2952 bakaba bafatiwe mu bice bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali.
Polisi itangaza ko tariki ya 1 Nzeri uyu mwaka , mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyakabanda hafatiwe umugabo wari ufite udupfunyika 200 tw’urumogi agiye kurugurisha abakiriya be.
Uyu akimara gufatwa, yatangaje ko afite ububiko mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali,CIP Gahinzire Wellars, yabwiye UMUSEKE ko “ Abapolisi bihutiye kugera mu nzu uyu mugabo yakodeshaga ari naho arubika basanga afite udupfunyika 1000 ndetse n’umukozi yakoreshaga mu kurutunda w’imyaka 36 nawe arafatwa.”
Polisi ivuga ko kuwa 2 Nzeri 2026, mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Gatsata mu Kagali ka Nyamabuye, ku makuru yatanzwe n’umuturage ko hari igipangu baturanye gicururizwamo urumogi, Abapolisi bageze muri icyo gipangu bafata uwitwa umugabo w’imyaka 37 , afite udupfunyika 28 amaze kururangura.
Polisi ivuga ko Abapolisi basatse iyo nzu, basangamo udupfunyika 1702 tw’umugabo wabonye abapolisi agahita yurira igipangu ariruka akaba agishakishwa ngo afatwe.
Muru uyu Murenge wa Gatsata kandi hafatiwe umugore n’undi mugabo nabo bacuruza urumogi, aho bafatanywe udupfunyika 16.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars GAHONZIRE yashimiye abaturage batanze amakuru aba bantu bagafatwa ndetse n’urumogi bafite rugafatwa rutarakwirakwizwa mu baturage.
Ati “Kuba urumogi rungana gutya rufatwa ni ikimenyetso cy’uko hakiri abaturage bacuruza urumogi kandi ko hari n’abarunywa. Abaturage rero baributswa gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge,batangira amakuru ku gihe kubo bazi ko babicuruza. Ababinywa barashishikarizwa kubireka kuko bigira ingaruka ku buzima bwabo.”
Yakomeje ati “Abishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge, baragirwa inama yo kubireka, bagashaka ibindi bakora kuko bahagurukiwe kandi amayeri yose bakoresha yamaze kumenyekana.”
CIP Gahonzire avuga ko uru rumogi ruturuka RDC Congo ndetse abafashwe bakorerwa dosiye hanyuma bashyikirizwe Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB.
Yongeraho ko iperereza rigikomeje kuko hari n’abandi batarafatwa.
Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya 20.000.000 Frw, ariko itarenze 30.000.000 Frw.




UMUSEKE.RW

