Impanuka mbi yahitanye umuntu umwe, abandi 13 barakomereka

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 02 Nzeri 2026 (Photo UMUSARE.NET)

Kamonyi: Umuntu yasize ubuzima mu mpanuka ikomeye y’imodoka ahazwi nka Rwabashyashya mu Karere ka Kamonyi, mu muhanda wa kaburimbo werekeza ahazwi nko Munkoto.

Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa 2 Nzeri 2026, yanakomerekeyemo abantu 13.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa moya z’ijoro (19h00), ubwo imashini isanzwe ikoreshwa mu bikorwa byo kubaka no gutunganya umuhanda yaturukaga mu cyerekezo cya Muhanga, ikagera ahantu munsi y’akarere ka Kamonyi hari ikorosi, umushoferi yataye umukono we, agonga imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zari ziturutse i Kigali zerekeza mu Majyepfo.

Umushoferi wari utwaye iyo mashini yahise ahasiga ubuzima, mu gihe abandi bantu 13 bari mu modoka zagonzwe  bakomeretse.

Abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bitandukanye, birimo ibiri mu Mujyi wa Kigali n’ibyo mu Ntara y’Amajyepfo.

Amakuru y’iyi mpanuka yemejwe na SSP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

SSP Kayigi yavuze ko amakuru y’ibanze Polisi ifite agaragaza ko iyo mashini ishobora kuba yari ifite umuvuduko utajyanye n’imiterere y’umuhanda, cyane cyane ko impanuka yabereye mu ikorosi.

Ati : “Ni impanuka yabaye saa moya z’ijoro, aho imashini isiza ibibanza yaturukaga mu cyerekezo cya Muhanga. Yageze munsi y’Akarere ka Kamonyi ahari ikorosi, kubera ko yari ku muvuduko kuyikata biramunanira, ita icyerekezo cyayo igonga imodoka zari mu kindi cyerekezo.

Uwari uyitwaye ahita apfa, mu gihe abagera kuri 13 barimo abagenzi bari muri izo modoka bakomeretse, ariko bahita bihutanwa kwa muganga. Ni coaster eshatu yagonze, moto ndetse n’indi modoka.”

Polisi ivuga ko kugeza ubu amakuru y’ibanze agaragaza ko impanuka yatewe n’iyo mashini yagonze izindi modoka, gusa impamvu nyayo yaba yaratumye umushoferi ayitwara atyo ntiramenyekana neza, kuko na we yahise apfa.

SSP Kayigi yasabye abakoresha umuhanda, cyane cyane abatwara ibinyabiziga, kurushaho kwitwararika no kubahiriza umuvuduko wagenwe.

Yibukije ko umuhanda usangirwa n’abakoresha ibinyabiziga batandukanye, bityo ko umushoferi agomba guhora yirinda umuvuduko ukabije n’ibindi bishobora guteza impanuka, kuko bishobora gushyira mu kaga ubuzima bwe ndetse n’ubw’abandi.

Inkuru dukesha Eric Habimana /i Muhanga

Share This Article