Taleb utoza APR FC yanenze imisifurire yabonye muri RDC

Umutoza w’ikipe y’Ingabo, Abderrahim Taleb yavuze ko kimwe mu byatsindishije ikipe atoza ubwo yatsindwaga na Les Aigles du Congo, ari imisifurire mibi.

Umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze wahuje aya makipe yombi, wabaye ku Cyumweru, tariki ya 6 Nzeri 2026, ubera mu Mujyi wa Lubumbashi muri RDC.

Les Aigles du Congo yari mu rugo, yatsinze APR FC igitego 1-0 hakiri kare ariko iminota 90 irangira nta kindi gitego kibonetse muri uyu mukino.

Ni umukino wagoye cyane ikipe y’Ingabo, cyane ko itigeze yishimira ibyemezo by’abasifuzi kugeza ubwo umukinnyi wayo, Ronald Ssekiganda yeretswe ikarita itukura ubwo umukino wari urangiye.

Uyu Munya-Uganda yasohotse abwira abasifuzi ko batababaniye ariko abandi bahitamo kumwereka ikarita itukura.

Nyuma y’umukino, Abderrahim Taleb yabwiye Itanagazamakuru ko abasifuzi batababaniye.

Ati “Simbabajwe n’uko twatsinzwe. Mbabajwe n’uko twasifuriwe, aho twimwe penaliti ebyiri n’amakarita atari ngombwa.”

N’ubwo uyu mutoza avuga ibi ariko, yanavuze ko ikipe ifite abakinnyi beza ku giti cyabo ariko by’umwihariko ikaba itozwa na Bruno Ferry waciye muri Rayon Sports.

Ati “Harimo imibare myinshi kuko nahuraga n’uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports.”

“Bafite abakinnyi beza ku giti cyabo. Twari twize kubahagarika tugendeye ku mikino ya gicuti bakinnye.”

Taleb yakomeje avuga ko banagize ibyago byo gutakaza kapiteni wayo, Djibril Quattara wakomeretse akajyanwa kwa muganga.

Uyu mutoza yavuze ko we n’abakinnyi be bagiye kwitegura neza umukino wo kwishyura kuko abizi neza ko uzaba utoroshye kandi bazi igisobanuro cyawo.

Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura, uzakinwa tariki ya 11 Nzeri 2026 kuri Stade Amahoro.

APR FC yahatsindiwe igitego 1-0
Ikipe y’Ingabo yiteguye kuzitwara neza i Kigali
Taleb yanenze imisifurire yabonye muri RDC


UMUSEKE.RW

Share This Article