Uwimbabazi Immaculée yerekeje muri APR WFC

Nyuma yo gutandukana na Rayon Sports WFC, myugariro, Uwimbabazi Immaculée yasinyiye APR WFC ikinira kuri Stade Kamena.

Uyu mukinnyi yamaze gusinya amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa bitewe n’uko azitwara.

Amakuru yandi UMUSEKE wabwiwe n’umwe mu baba hafi cyane y’iyi kipe y’Ingabo, ni uko Uwimbabazi amaze icyumweru akora imyitozo muri iyi kipe ye nshya.

Immaculée wabaye kapiteni wa Rayon Sports WFC, yayivuyemo ayimazemo imyaka itatu nyuma yo kuyijyamo avuye muri AS Kigali WFC.

Ni umukinnyi kandi w’ikipe y’Igihugu y’Abagore (She-Amavubi).

Immacuée watandukanye na Rayon Sports WFC, yatangiye akazi muri APR WFC
Yananiye AS Kigali WFC

UMUSEKE.RW

Share This Article