Guverinoma ya Botswana yijunditswe n’Imiryango ivuga ko irengera inyamaswa nyuma yo gutanga uruhushya rwo kwica inzovu 23, inyama zazo zikagaburirwa abaturage mu birori byo kwizihiza imyaka 60 iki gihugu kimaze kibonye ubwigenge.
Ku wa Gatatu, tariki ya 30 Nzeri 2026, Botswana yizihije imyaka 60 ishize ibonye ubwigenge ibukuye bu Bwongereza, mu birori byabereye mu bice bitandukanye by’igihugu.
BBC yatangaje ko Minisiteri y’Ibidukikije n’Ubukerarugendo muri Botswana yatanze uruhushya rwo guhiga inzovu 23 mu turere umunani tw’igihugu, kugira ngo inyama zazo zikoreshwe mu mafunguro y’ibirori byo kwizihiza ubwigenge.
Guverinoma yo ntityigeze yemeza cyangwa ngo itangaza umubare w’inzovu zishwe koko.
Iki cyemezo cyamaganiwe kure n’imiryango iharanira uburenganzira bw’inyamaswa, ivuga ko gishobora kugira ingaruka ku bikorwa byo kuzirengera no kurwanya ba rushimusi.
Umuryango wa Elephant Protection Society watangaje ko iki cyemezo gishobora gusubiza inyuma ibikorwa byo kubungabunga inzovu no gutuma ibikorwa byo kuzihiga mu buryo bunyuranyije n’amategeko byiyongera.
Mu butumwa washyize ku rubuga rwa Facebook, uyu muryango wagaragaje ko kwica zimwe mu nzovu zo mu muryango umwe bishobora gutuma izisigaye zirushaho kugira ubukana, bikaba byashyira mu kaga abaturage batuye mu bice byegereye aho izo nzovu ziba.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga na bo bagaragaje impungenge zishingiye ku ndwara y’uburenge, iri gukwirakwira muri Botswana, bibaza niba inyama zakoreshwejwe muri ibyo birori zidashobora kugira uruhare mu gukwirakwiza iyo ndwara.
Botswana ni cyo gihugu kibamo inzovu nyinshi ku Isi, aho zibarirwa mu 130,000. Abayobozi b’iki gihugu bakunze gushyigikira guhiga inzovu mu buryo byemwe n’amategeko, bavuga ko ari bumwe mu buryo bwo gucunga umubare wazo.

