Umuhanzikazi Alice Zahabu yinjiye ku mugaragaro mu muziki ku giti cye, atangirana indirimbo ye ya mbere yise “Nasema Asante”, igamije kugaragaza ishimwe afitiye Imana ku bw’ibyiza bitandukanye yamukoreye.
Alice Zahabu amaze imyaka myinshi aririmba muri korali, gusa avuga ko nyuma yo kwiherera n’Imana mu masengesho, ari bwo yamenye ko afite impano yo kwandika no guhimba indirimbo ndetse no kuramya.
Ni ho yahereye afata umwanzuro wo gutangira urugendo rwe nk’umuhanzikazi wigenga, cyane ko yari asanzwe afite indirimbo nyinshi yanditse ariko atarazishyira hanze.
Yahise ajya muri studio atunganya indirimbo ye ya mbere, “Nasema Asante”, ari na yo yashyize hanze mu rwego rwo gutangiza ku mugaragaro umushinga we wa muzika.
Alice Zahabu ni umubyeyi wubatse akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Leta ya Indiana. Asengera muri City View Church i Avon, muri Indiana.
Alice Zahabu yavuze ko izina “Zahabu” atari izinaa ry’ubuhanzi gusa, ahubwo ryaturutse ku muryango we, cyane cyane ku ruhande rwa sekuru.
Yasobanuye ko kwa sekuru hari higanje abahungu benshi, bityo kuba we yaraje ari mu bakobwa b’imfura mu buzukuru byatumye bamufata nk’umwana wihariye kandi w’agaciro.
Ati: “Kwa sogokuru hari higanje abahungu benshi, rero naje ndi mu mfura z’abakobwa, abuzukuru. Babonaga nsa na zahabu kandi izahabu biragoye kuyibona.”
Amasengesho yamufashije kuvumbura impano ye
Alice Zahabu avuga ko abantu bashobora kugira impano zihishe muri bo, ariko bakazimenya nyuma y’igihe cyangwa bakazihishurirwa.
Avuga ko ari ko byamugendekeye ubwo yari mu gihe cy’amasengesho, aho yamenye ko afite impano yo kwandika no guhimba indirimbo ndetse no kuramya.
Ati: “Abantu dufite impano zihishe muri twe tutazi! Namenye impano yanjye ubwo nari mu gihe cy’amasengesho, Imana impishurira ko mfite impano yo kwandika no guhimba indirimbo no kuramya.”
Kuba yari asanzwe yaranditse indirimbo nyinshi byamufashije gutangira urugendo rwe rw’umuziki ku giti cye, kuko yahise atangira kuzikorera mu buryo bwa studio.
Ben na Chance bamubereye icyitegererezo
Mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Alice Zahabu avuga ko Ben na Chance ari bamwe mu bagize uruhare mu rugendo rwe rwa gikirisitu.
By’umwihariko, agaragaza indirimbo yabo “Urupfu Rubabaje” nk’iyamugiriye akamaro gakomeye mu kwegera Imana no gukomeza urugendo rwe rw’agakiza.
Ati: “Ben na Chance ni bo bambereye umugisha kubera indirimbo yabo yitwa ‘Urupfu Rubabaje’, ni yo yatumye ninjira mu gakiza cyane!”
Alice Zahabu avuga ko indirimbo ye ya mbere, “Nasema Asante”, yayanditse mu gihe yari mu masengesho.
Yasobanuye ko ubwo yarimo asenga, yibutse ibyiza byinshi Imana yamukoreye, bituma ahita yandika indirimbo yo kuyishimira ndetse aza no gufata umwanzuro wo kuyishyira hanze.
“Nasema Asante” iri mu rurimi rw’Igiswahili, ikaba ibumbatiye ubutumwa bwo gushima Imana no kuyishimira ku bw’ibyo yakoze mu buzima bwe.
Mu myaka itanu iri imbere, Alice Zahabu afite intego yo gukomeza gukoresha impano ye mu kugeza ubutumwa bw’Imana ku bantu benshi, binyuze mu ndirimbo ze.
Ati: “Ndifuza ko ubutumwa buri mu ndirimbo zanjye bugera ku isi hose, ariko cyane cyane zihindure imitima y’abantu.”
Reba video y’indirimbo Nasema Asante

