The Blessed Worship Team yibukije abiringira Yesu ko batazakorwa n’isoni- VIDEO

Itsinda ry’Abaramyi, The Blessed Worship Team, ryasohoye indirimbo ryise ‘Ni Wowe Mugisha Wanjye’ ryibutsa abizera Yesu Krisitu nk’Umwani n’umukiza  ko batazakorwa n’isoni ahubwo bazabona ingorarorano y’ubugingo buhoraho.

Ni indirimbo yagiye hanze ku wa 16 Mata 2026, mu majwi n’amashusho isohokera ku murongo wa You Tube witwa The Blessed Worship Team.

Ishimwe Valentin usanzwe ari umutoza w’abaririmbyi akaba ari nawe wanditse iyi ndirimbo avuga ko igitekerezo cyayo cyaje biturutse ku ijambo yasomye muri Bibiliya riboneka muri Zaburi 125:1-2, ahanditse hati “Indirimbo y’Amazamuka. Abiringiye Uwiteka Bameze nk’umusozi wa Siyoni, Utabasha kunyeganyezwa, Ahubwo uhora uhamye iteka ryose. Nk’uko imisozi igose i Yerusalemu, Ni ko Uwiteka agota abantu be, Uhereye none ukageza iteka ryose.”

Asobanura ko ubutumwa bwayo ari ukubwira abato ko bakwiriye guhanga amaso yabo kuri Yesu kristo.

Ati “Abiringiye Uwiteka bameze nk’umusozi Siyoni utabasha kunyeganyazwa ahubwo uhora uhamye, ibyo bigatuma abantu bagarurira Imana icyizere. Ubutumwa nyamukuru ni kwiringira Imana yacu.”

Ishimwe Valentin avuga ko ari urubyiruko rwiyemeje kubwira abantu iby’ijuru babinyujije mu ndirimbo ko kandi vuba aha bazashyira n’izindi hanze.

Nyura hano urebe indirimbo ‘Ni Wowe Mugisha Wanjye’ ya The Blessed Worship Team:

Ishimwe Valentin avuga ko ari urubyiruko rwiyemeje kubwira abantu iby’ijuru

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *