Polisi ya Uganda ivuga ko abagabo bagera kuri batandatu bateye inzu ikoreramo abapolisi bagamije kwiba imbunda, ariko umupolisi yihagararaho irasa umwe muri bo ahasiga ubuzima.
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Ukwakira, 2026, ahagana saa munani z’ijoro (02:00 a.m), mu gace kitwa Bugoye (Sub-County), mu Karere ka Kasese.
Itsinda ry’abantu bagera kuri batandatu bitwaje imipanga ryagabye igitero kuri sitasiyo ya Polisi ya Bugoye. Bagabye igitero ku mupolisi wari ku kazi bashaka kumwambura imbunda ye.
Uwo polisi ngo yarwanyije icyo gitero, maze arasa umwe mu bakigabye ukuguru.
Nyuma uwo muntu wakomeretse yahise ahunga, ariko yaje kuboneka yapfuye mu ntera itari kure y’aho igitero cyabereye.
Imyirondoro y’uwo wapfuye ntiyahise imenyekana nk’uko Polisi ya Uganda ibivuga, gusa abantu bane bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa; abo ni Irumba Simon, Kiiza Abson, Kadama George na Baluku Lenaxi.
Polisi yafashe umupanga wakoreshejwe mu gitero, naho umurambo w’umwe mu bagabye igitero ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Iperereza rirakomeje, harimo no gushaka kumenya uko icyo gitero cyagenze no gushakisha abandi bakigizemo uruhare bahunze.
Polisi ya Uganda yasabye abaturage bafite amakuru yafasha kumenya, cyangwa gushakisha abahunze, kuyageza kuri sitasiyo ya Polisi ibegereye.
Yanabasabye gutanga amakuru ku bikorwa byose biteye amakenga bishobora kuba bifitanye isano na kiriya gitero. Polisi ivuga ko ikomeje kuba maso, no kwitegura guhita itabara igihe habaye ibitero ku bigo byayo.

UMUSEKE.RW

